Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

USA: Umunyarwanda akurikiranweho gusambanya umukobwa wataye ubwenge   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Ephrem Rukundo, Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arashinjwa gusambanya umukobwa wari yasinze agata ubwenge mu mwaka ushize ubwo yigaga muri kaminuza ya California mu gace ka Davis.

Uyu mugabo w’imyaka 36, ashinjwa ibirego birimo kwagaza (kwaagaaza) no gusambanya uwo mukobwa ubwo yari asinziriye ku ntebe ku ya 26 Mata 2015.

Mu rubanza rwatangiye kuburanishirizwa mu rukiko rukuru rwa Yolo, umushinjacyaha Deanna Hays yavuze ko uwo mukobwa yakangutse akumva hari uri kumusambanya.

Ati” Ubwo yashigukaga akangutse yumvishe hari uwinjiye mu gitsina cye. Ibizamini byo kwa muganga, DNA, byerekanye ko byanga byakunda ari Rukundo wari uri kumusambanya.”

JPEG - 100.8 kb
Rukundo Ephrem

Rukundo, wageze muri USA mu 2010 agiye kwigira impamyabumenyi y’ikirenga, Ph.D. mu iterambere mpuzamahanga ry’ubuhinzi, ahakana ibyo aregwa.

Umwunganira mu mategeko, Dean Johansson yatangiye asobanura itandukaniro ry’imico yo mu Rwanda aho Rukundo yavukiye no muri USA.
Ati” Iki kirego mu by’ukuri gishingiye ku kuba uwo mukobwa yaremeye gukora imibonano mu magambo cyangwa akabyemera mu bikorwa . Mukurikirane ibyo urega ashingiraho, byose ni ibihuha, nta mutangabuhamya n’umwe wabonye ibyabaye muri iryo joro.”

Mu buhamya bw’uwo mukobwa w’imyaka 22 , yavuze ko yari yaje i Davis gusura mushiki we bakajyana kwizihiza isabukuru y’amavuko y’inshuti yabo.

Yemereye urukiko ko yanyoye inzoga agasinda agakundana n’undi mukobwa yifuza ko batahana ariko akaza kumusiga. Ibyo byatumye uwo mukobwa asigara arira, abantu barimo na Rukundo wari witabiriye ibyo birori baramuhoza.

Yongeyeho ko yasinziriye mu ruganiriro mu ma saa saba, yakanguka saa kumi z’ijoro akumva hari umusambanya. Ngo yabonye uri kumusambanya amuzi amubajije izina aramwihorera ahubwo yambara imyenda arasohoka.

Uwo mugore yakomeje asobanura ko yahise ahamagara mushiki we bakajya gutanga ikirego kuri sitasiyo ya polisi ya Davis, bamaze kumenya amazina ya Rukundo kuri Facebook. Yatawe muri yombi nyuma y’ibyumweru bibiri.

Avoka wa Rukundo ahamya ko uregwa yiyemerera ko Rukundo atigeze akoresha ingufu muri icyo gikorwa kandi ko yabanje kuryoherwa ubwo byari bigitangira yibwira ko ari kurota.

Ati ariko ” Sinigeze mwemerera ko dusambana kandi ndabyibuka neza. Ntibikwiye ko umuntu ahengera undi asinziriye ngo amusambanye.”

Urubanza ruzakomeza ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha mu rukiko rukuru rwa Yolo.

 

Comments

 
 
USA: Nyirarukundo yanditse igitabo “Carrying Devine” kivuga kuri Jenoside
USA: Nyirarukundo yanditse igitabo “Carrying Devine” kivuga kuri Jenoside

Nyirarukundo Herniette, umwe mu Banyarwanda barotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Indiana, yanditse igitabo kivuga kuri Jenoside. Mu (...)

Koreya ya Ruguru yasabye ibihugu bya Aziya kuyifasha kurwanya USA
Koreya ya Ruguru yasabye ibihugu bya Aziya kuyifasha kurwanya USA

Koreya ya Ruguru yaburiye ibihugu bya Aziya yo mu majyepfo y’Uburasirazuba ko bishobora kuzasigwa iheruheru n’intambara y’ibisasu bya kirimbuzi mu gihe bidafatanyije kurwanya Leta Zunze Ubumwe za (...)

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH) bazwi nka Individual Police Officers (IPOs), ku itariki 21 Mata uyu mwaka bambitswe imidari yo (...)

Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.