Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

USA: Umugore wa Trump arashinjwa gukopera ijambo ry’uwa Obama   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 July 2016

 
 

Melania Trump umugore wa Donald Trump, wiyamamariza kuyobora USA, arashinjwa kwigana ijambo rya Michelle Obama.

Ijambo Melania yavugiye mu nama rusange y’ishyaka ry’aba-Republicans ku mugoroba wo ku wa Mbere, ryatumye benshi bemeza ko yasubiyemo ibyo Michelle Obama yavugiye mu nama rusange y’ishyaka ry’abademocrates mu 2008 ubwo Barack Obama yiyamamazaga.

Mu kiganiro na televiziyo NBC, Melania Trump yahamije ko ari we wiyandikiye iryo jambo ariko yemera ko hari abandi bamufashije.
Reba hano amajambo y’abo bagore babiri:

Abagize itsinda ryo kwamamaza Donald Trump bahise batangaza ko interuro zirimo zisa nk’izo mu ijambo rya Michelle Obama zaturutse ku makosa y’abanditse iryo jambo.

Jason Miller umujyanama ushinzwe itumanaho wa Trump, yagize ati” Mu kwandika ijambo rye ryiza, ikipe ya Melania yagendeye ku byo yimirije imbere mu buzima ndetse n’ibitekerezo bye.”

JPEG - 60.1 kb
Melania Trump n’umugabo we

Ibi ariko ntibyabujije abantu batandukanye kwandika ku mbuga nkoranyambaga banenga Donald Trump n’itsinda rye, kubura ubunyamwuga mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Mu nama y’ishyaka ry’aba Republicans banenze Hillary Clinton uhanganye na Trump akaba yari n’Umunyamabanga wa Leta ku buyobozi bwa Barack Obama.

Bavuga ko yatumye USA icika integer mu maso y’intagondwa z’abayisilamu. Gusa bamwe mu badashyigikiye Trump bo mu ishyaka rye barimo abagore bambaye ubusa bikingirije indorerwamo babanje guteza akavuyo basaba ko atakwiyamamaza.

 

Comments

 
 
Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze
Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi bakabona umuti w’udukoko twibasiye amasaka bahinze, kuko ari kumera yagera hejuru (...)

Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki
Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki

Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yatanze amabwiriza yo kurekura imfungwa zose zari muri gereza zitaraburanye kubera igitugu cya Yahya Jammeh. Mu ijambo yavuze ku wa Gatandatu w’icyumweru (...)

Umugore wa Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’
Umugore wa Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’

Benshi bibasiye Umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump bamuziza ko yasomeye isengesho rya Dawe uri mu Ijuru mu ruhame. Ku wa Gatandatu, Melania ari kumwe n’umugabo (...)

U Buhinde bwoherereje icyarimwe ibyogajuru 104 mu isanzure
U Buhinde bwoherereje icyarimwe ibyogajuru 104 mu isanzure

Ikigo cy’Ubushakashatsi bwo mu Isanzure cy’u Buhinde , ISRO, cyohereje mu kirere ibyogajuru 104 ku wa Gatatu, gikuraho agahigo kari karaciwe n’u Burusiya. Al Jazeera ivuga ko ikimashini (...)

Pakistan: Babujijwe kwizihiza umunsi wa Saint-Valentin
Pakistan: Babujijwe kwizihiza umunsi wa Saint-Valentin

Urukiko rwo muri Pakistan rwashyizeho itegeko ribuza abaturage kwizihiza umunsi wa Saint-Valentin kuko ngo uhabanye n’umuco wa Kiyisilamu. Iryo tegeko ritegeka ibinyamakuru, n’ibigo by’ubucuruzi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.