Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

USA: Umufasha wa Bishop Rwaje, ukuriye Abangilikani mu Rwanda, yakijijwe kanseri   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 July 2016

 
 

Josephine Rwaje, umufasha wa Onesphore Rwaje, Arkiyepiskopi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, yabagiwe kanseri y’amara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arakira, muri iki cyumweru we n’umugabo we bagarutse mu Rwanda.

Josephine yabagiwe mu bitaro bya Lewis Gale mu ntangiriro z’uku kwezi. Arashimira abaganga bamuvuye n’umupasiteri wo muri gace ka Salem muri Leta ya Virginia, Rev. Quigg Lawrence witanze cyane kugira ngo avurwe.

Ati” Ndabashimiye mbikuye ku mutima kandi Imana ibahe imigisha myinshi.”

PNG - 843.5 kb
Rwaje n’umufasha we nyuma yo kuvurwa kanseri

Naho umugabo we Bishop Onesphore Rwaje yagize ati” Mu ijambo rimwe nshimiye buri wese witanze ngo umugore wanjye avurwe.”

Rev. Quigg wagize uruhare rukomeye kugira ngo Josephine Rwaje avurirwe muri USA yagize ati” Kuba nagaruye ikizere ko agiye gukomeza ubutumwa bwe, akaba agiye gukomeza kuba nyirakuru n’umufasha w’icyitegererezo ni ikintu gikomeye kuri njye.”

Josephine na Onesphore Rwaje bafitanye abana batanu. Rwaje yabaye umushumba wa mbere wa diyosezi y’Abangilikani ya Byumba mu 1991.

Mu 1995 yabaye Umukuru w’Intara y’u Rwanda y’iryo torero, naho mu 2010 agirwa Arkiyepikopi waryo mu Rwanda n’umushumba wa diyosezi ya Gasabo.

Yimitswe ku ya 13 Mutarama 2011 mu muhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame.

 

Comments

 
 
Burundi: Abanyeshuri 4 batawe muri yombi bazira gutemberera mu Rwanda
Burundi: Abanyeshuri 4 batawe muri yombi bazira gutemberera mu Rwanda

Abanyeshuri bane bo muri komini Busiga mu ntara ya Ngozi mu Burundi ku ya 5 Werurwe 2017 batawe muri yombi bajyanwa ahantu hatazwi bazira kuba baherutse gutemberera mu Rwanda. Radiyo RPA ivuga (...)

Umuvandimwe wa Barack Obama aramushinja gucurisha icyemezo cy’amavuko
Umuvandimwe wa Barack Obama aramushinja gucurisha icyemezo cy’amavuko

Malik Obama, yatangaje ko umuvandimwe we Barack Obama, wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yacurishije icyangombwa cy’amavuko kugira ngo ahishe ko yavukiye muri Kenya. Mu gihe (...)

Nigeria: Abantu 7000 bahunze ibitero bya Boko Haram
Nigeria: Abantu 7000 bahunze ibitero bya Boko Haram

Abaturage babarirwa mu 7000 bari batuye hafi y’Umujyi wa Chibok mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria bahunze ibitero by’Umutwe w’Intagondwa wa Boko Haram muri iki cyumweru. Ikigo (...)

Nigeria iragaragaza ko irakariye Afurika y’Epfo
Nigeria iragaragaza ko irakariye Afurika y’Epfo

Ijambo ‘Xenophobia’ ntabwo byoroshye kuba wabona irindi ririsobanura mu Kinyarwanda ariko muri rusange bivuze ‘urwango ku banyamahanga’, urwango ruba rufitwe n’abaturage b’igihugu runaka. Muri ibi (...)

Zimbabwe: Bababajwe no kubona Mugabe arya ifiriti zo muri Amerika kandi yaraziciye mu gihugu
Zimbabwe: Bababajwe no kubona Mugabe arya ifiriti zo muri Amerika kandi yaraziciye mu gihugu

Abantu batandukanye bagaragaje uburakari batewe no kubona wa Zimbabwe Perezida Robert Mugabe afungura ifiriti zitwa Lays zikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi aherutse kubuza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.