Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

USA: Leta eshatu zatoye itegeko ryemera ikoreshwa ry’urumogi   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 3 months ago

 
 

Leta zimwe na zimwe zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizatoye Perezida mushya gusa kuko zongeyeho no gutora amategeko ajyanye n’ubuzima bw’abaturage, hakaba harimo no guhindura imyumvire ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi rukemerwa.

Nk’uko bitangwaza na Fox News, izi Leta ni California, Massachusetts na Nevada zemeje itegeko ryemera urumogi gucuruzwa hagamijwe guhindura imyumvire abantu basanzwe barufiteho ko ari ikiyobyabwenge gusa.

Ubusanzwe urumogi rwari rusanzwe rwemewe muri Leta Enye za USA ari zo Alaska, Colorado, Oregon na Washington iri kumwe na Washington, D.C. Leta eshatu ziyongereyeho zifasha kongera abanywi b’uburomogi ku mugaragaro bavuye kuri 5% bakaba bageze 20%.

JPEG - 120.6 kb
Ikoreshwa ry’Urumogi rimaze kwemezwa muri Leta ndwi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Earl Blumenauer umwe mu bademokarate bashyigikiye ko urumogi rwemezwa muri Oregon yahamije ko amategeko yashyizweho atuma abayobozi babona ko urumogi ari nk’inzoga zisanzwe zemewe. Bityo buri Leta ikaba igomba gutora itegeko uko ibyumva.

Yagize ati “Ntabwo ubuyobozi bushya buzakomeza kwemera kurwana izi ntambara zidashinga zitangatanga umusaruo ku biyobyabwenge.”

Leta zikumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge zamagana icuruzwa ry’urumogi no mu bihugu byemerewe kurucuruza. Ariko ibihugu byemeje icuruzwa ryabyo byashyizeho itegeko risa n’ibirivuguruza kuko ngo bagiye gusaba Washington kwihorera Leta zitarabyumva.

Ubushakashatsi bwa Gallup bwakozwe mu Kwakira mu gihugu hose bwagaragaje ko 60% by’abaturiye muri Leta Zunze Ubumwe bifuza ko urumogi rwakwemerwa n’amategeko ngo kikaba ari ikigero kiri hejuru mu buryo bwatunguranye cyane guhera mu myaka 47 ishize.

Umubare w’abeza urumogi ukomeje kwiyongera ari na ko zimwe mu mpuguke zinagaragaza ko nta bushakashatsi buhagije burakorwa ku ngaruka z’ibiyobyabwenge ari na yo mpamvu kurwemeza nta kintu bishingiyeho gifatika cyakwerekana niba utwaye imodoka ashobora kurangazwa n’uko yarunyoye cyangwa yakomeza gutwara nk’umubare munini w’abanywa inzoga.

Abashyigikiye urumogi baravuga ko babonye ubutabera kuko bigabanya umubare w’abantu benshi bafungwaga ari urumogi bahowe. Lauren Mendelsohn ubarizwa mu nama y’Ikigo cyigisha ikoreshwa ry’ibiyobwabwenge ari na cyo cyatangije ubukangurambaga busaba Leta kureka kwirukanka inyuma y’abanywarumogi yavuze ko California igize intsinzi ubugira kabiri.

Yagize ati “Biragaragariza igihugu cyose ko gukumira urumogi atari cyo gisubizo cy’ibibazo rwateza.”

Kuva urumogi rutangiye gucuruzwa tariki 6 Ugushyingo, California ngo imaze kwinjiza miliyoni 23 z’amadolari ya Amerika arukomokaho nk’uko bigaragazwa n’Umunyamabanga wa Leta ya California zinyuze mu baherwe basanzwe barucuruza rwihishwa.

 

Comments

 
 
U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump
U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagiye impaka ku rugendo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azagirira mu gihugu cyabo mu minsi mike iri imbere. CNN ivuga ko (...)

Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix-Rouge kuri uyu wa Kabiri watangaje ko watoraguye imibiri y’abimukira 74 bapfuye barohamye ubwo bashakaga kujya mu Burayi banyuze mu nyanja ya (...)

Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza
Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yujuje imyaka 93 kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017, avuga ko aziyamamaza mu matora y’imukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha. Mu kiganiro yagiranye na (...)

Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze
Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi bakabona umuti w’udukoko twibasiye amasaka bahinze, kuko ari kumera yagera hejuru (...)

Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki
Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki

Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yatanze amabwiriza yo kurekura imfungwa zose zari muri gereza zitaraburanye kubera igitugu cya Yahya Jammeh. Mu ijambo yavuze ku wa Gatandatu w’icyumweru (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.