Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

USA: Humvikanye amasasu mu nteko, White House yashyizwe mu kato   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 28 March

 
 

Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, yashyizwe mu kato kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko amasasu yumvikanye mu nyubako yagenewe abashyitsi y’inteko ishinga amategeko .

Ubuyobozi bw’inteko ya USA na Polisi bivuga ko hari umupolisi warasiwe muri iyo nyubako, maze uwamurashe agahita afatwa.

Umunyamakuru wa Al Jazeera yagize ati” Uwarashe uwo mupolisi yafashwe ariko nta makuru ahagije arajya ahagaragara. Ako gace kose kashyizwe mu kato.”

Polisi yategetse abari mu nyubako y’inteko na Perezidansi kuguma aho bari.

JPEG - 306.3 kb
Inyubako yumvikanyemo urusaku rw’amasasu
 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Ghana:  Havumbuwe abatekamutwe bari bamaze imyaka 10 batanga ibyangombwa bya USA
Ghana: Havumbuwe abatekamutwe bari bamaze imyaka 10 batanga ibyangombwa bya USA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yamaze kuvumbura abatekamutwe bashinze ambasade yayo baringa mu gihugu cya Ghana, bari bamaze imyaka icumi batanga viza, impamyabumenyi n’ibyangombwa byo (...)

RDC: EU irasabira ibihano 5 mu bashinzwe umutekano
RDC: EU irasabira ibihano 5 mu bashinzwe umutekano

Abagize Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), barasabira ibihano Abanyekongo 5 mu bashinzwe umutekano muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) baregwa uruhare mu (...)

Abanzi ba Isiraheli bayitera guhora iryamiye amajanja
Abanzi ba Isiraheli bayitera guhora iryamiye amajanja

Isiraheli ni kimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati gifite abanzi benshi. Kubera iyi mpamvu, ubutegetsi bw’iki gihugu cy’Abayahudi buhora bwiteguye mu rwego rwo kwirinda ibitero by’abanzi. (...)

Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya CEEAC muri Gabon
Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya CEEAC muri Gabon

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) i Libreville muri Gabon, kuri (...)

Burundi: Willy Nyamitwe yarokotse urupfu
Burundi: Willy Nyamitwe yarokotse urupfu

Umuyobozi ukuriye ishami ry’itumanaho muri Perezidansi ya Leta y’u Burundi, Willy Nyamitwe, yarokotse igitero cy’abashakaga kumwica ku wa mbere tariki 28 Uguahyingo. Amakuru dukesha BBC agaragaza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.