Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

USA: Abapasiteri babiri bafashwe bagura abana bo gusambanya   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Abapasiteri babiri bo mu matorero ya Gikirisitu muri Leta ya Tennessee (USA) bafashwe bari kugurira kuri internet abana b’abakobwa bo gusambanya.

Ubuyobozi bwa leta ya Tennessee buvuga ko abo bapasiteri bari ku rutonde rw’abandi 30 bagihigwa bukware.

Umuyobozi w’Ibiro Bishinzwe Iperereza muri Tennessee, Mark Gwyn yavuze ko abafashwe ari Jason Kennedy , Zubin Parakh bose ngo bari bamaze kwemera kwishyura amafaranga hakoreshejwe internet kugira ngo bahabwe abakobwa bo gusambanya.

PNG - 776.6 kb
Abapasiteri bafashwe baei bamaze kwishyura abo gusambanya kuri internet

Ikinyamakuru Inside Editiom kivuga ko pasiteri Kennedy, w’imyaka 46, yafashwe amaze kwishyura amadorali 100 ngo asambanye abakobwa babiri barimo n’ufite imyaka 15.

Kennedy yari pasiteri ushinzwe abana mu itorero ry’Ababatisita naho Parakh, w’imyaka 32 yakoraga mu itorero ryitwa Life House.

Polisi iracyahiga abandi 30 bakekwaho gusambanya abana.

Gwyn yagize ati” Akazi kacu ntikararangira. Dushaka kwerekana ko nta bwihisho abanyabyaha bafite. Dushaka ko buri wese ugura abakobwa bo gusambanya kuri internet abiryozwa.”

Itorero ry’Ababatisita ryahise ritangaza ko ryirukanye pasiteri Kennedy akimara gutabwa muri yombi.

Itangazo iryo torero ryashyize ahagaragara riragira riti “ Ibyo pasiteri wacu ashinjwa ntitwari tubizi mu itorero, nta n’umwe wari waratubwiye ko afite iyo myitwarire.”

 

Comments

 
 
Intambara ishobora kuvuka kubera senateri wa USA watutse Kim Jong Un
Intambara ishobora kuvuka kubera senateri wa USA watutse Kim Jong Un

Koreya ya Ruguru yatangaje ko ishobora gushoza intambara kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera Senateri John McCain watutse Perezida wayo, Kim Jong Un. McCain yavuze kuri Perezida Kim Jong (...)

U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba
U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba

Nubwo Kaminuza ya STES-Rwanda (Sinhgad Technical Education Society-Rwanda) iherereye mu Karere ka Kicukiro iri mu zahagaritswe by’agateganyo na Minisiteri y’Uburezi zitujuje ibyangombwa, (...)

USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’
USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku munota wa nyuma yanze ko inteko ishinga amategeko itora itegeko rigena uko Abanyamerika bivuza yari yashyizeho ngo risimbure ACA (...)

Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro
Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro

Abantu babarirwa muri 20 biganjemo abasivili baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Bakouma muri Centrafrique muri iki cyumweru. AFP ivuga ko iyo mirwano yatangiriye mu (...)

Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho
Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho

Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump yajya ku butegetsi, yakunze gufata ibyemezo ntibivugweho rumwe; ubu ikigezweho ni gahunda yo kugabanya inkunga yagenerwaga amahanga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.