Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

(Updates) Umunyarwanda mu bakomerekeye mu by’i Buruseli   

  Yanditswe na
 March 2016

 
 

Ibitero by’iterabwoba ku kibuga cy’indege cya Zaventem na Metro ya Maalbek mu Bubiligi bimaze kugwamo ababarirwa muri 27 no gukomeretse ababarirwa muri 50 barimo n’Umunyarwandakazi.

Ambasaderi w’u rwanda mu Bubiligi yatangaje ko uwakomeretse ari umunyeshuri w’umunyarwanda wiga muri icyo gihugu.

Ati"Yakomeretse, afite akabaru k’igisasu (eclat) mu kuguru. Twavuganye ameze neza ashobora gusezererwa mu bitaro isaha ku isaha.

Ibisasu bibiri byaturikiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Zaventem mu Bubiligi no kuri Metro ya Maalbek mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ibiro Ntaramakuru Belga bivuga ko igisasu cyatewe ku kibuga cy’indege cya Zaventem cyahitanye nibura 17.

Byaturikiye hafi y’ahategerwa indege za kompanyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, American Airlines.

Ikindi gisasu cyaturikiye kuri sitasiyo ya Metro ya Maalbek. Abatangabuhamya bavuga ko babonye umwotsi mwinshi ucucumuka muri iyo Metro, yegereye inyubako z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

RT ivuga ko icyo gisasu cyo kimaze guhitana abasasaga 10.

Umwe mu bagize guverinoma y’u Bubiligi yamaze gutangaza ko ari igitero cy’iterabwoba. Amafoto acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abagenzi bari kuri icyo kibuga biruka badandabirana, bamwe bakomeretse abandi bararira.

Ingendo zose z’indege zanyuraga kuri icyo kibuga zahagaritswe, indege zari zikiri mu kirere ziyoborwa ku kibuga cya Antwerp.

Inzira zose za Metro naze zafunzwe mu mujyi wa Buruseli.

JPEG - 52.3 kb
Abagenzi bamwe bakomeretse
JPEG - 83.8 kb
Umwe mu bakomeretse ategereje ubutabazi
JPEG - 55.7 kb
Ibirahuri by’ikibuga cy’indege byamenetse

 

Comments

 
 
Zimbabwe: Bababajwe no kubona Mugabe arya ifiriti zo muri Amerika kandi yaraziciye mu gihugu
Zimbabwe: Bababajwe no kubona Mugabe arya ifiriti zo muri Amerika kandi yaraziciye mu gihugu

Abantu batandukanye bagaragaje uburakari batewe no kubona wa Zimbabwe Perezida Robert Mugabe afungura ifiriti zitwa Lays zikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi aherutse kubuza (...)

USA: Abapfumu bahuriye hamwe mu mihango yo kuroga Perezida Donald Trump
USA: Abapfumu bahuriye hamwe mu mihango yo kuroga Perezida Donald Trump

Abapfumu baturutse hirya no hino ku Isi, ku wa Gatanu bahuriye mu mujyi wa New York, imbere y’inyubako ‘Trump Tower’ ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu muhango wo kumuroga (...)

Papa Francis ati ‘Umukirisitu w’indyarya arutwa n’uhakana ko Imana ibaho”
Papa Francis ati ‘Umukirisitu w’indyarya arutwa n’uhakana ko Imana ibaho”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yanenze bamwe mu bayoboke b’idini rye birirwa baririmba ko ari abakirisitu ariko bagakora ibibi avuga ko barutwa n’abahakana ko Imana ibaho. Mu isomo (...)

USA: Trump yavanyeho itegeko rigenera abafite ibitsina bibiri ubwiherero bwihariye
USA: Trump yavanyeho itegeko rigenera abafite ibitsina bibiri ubwiherero bwihariye

Ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bwavanyeho itegeko ryemerera abanyeshuri bafite ibitsina bibiri, cyangwa abafite imyitwarire idasa n’iy’igitsina bavukanye (...)

U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump
U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagiye impaka ku rugendo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azagirira mu gihugu cyabo mu minsi mike iri imbere. CNN ivuga ko (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.