Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

(Updates) : Umunyarwandakazi mu basaga 200 bakomerekeye mu bitero by’i Buruseli   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 March 2016

 
 

Ibitero by’iterabwoba ku kibuga cy’indege cya Zaventem na Metro ya Maalbek mu Bubiligi bimaze kugwamo ababarirwa muri 34 no gukomeretsa ababarirwa muri 230 barimo n’Umunyarwandakazi.

Ambasaderi w’u rwanda mu Bubiligi yatangaje ko uwakomeretse ari umunyeshuri w’umunyarwanda wiga muri icyo gihugu.

Ati"Yakomeretse, afite akabaru k’igisasu (eclat) mu kuguru. Twavuganye ameze neza ashobora gusezererwa mu bitaro isaha ku isaha.

Ibisasu bibiri byaturikiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Zaventem mu Bubiligi no kuri Metro ya Maalbek mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ibiro Ntaramakuru Belga bivuga ko igisasu cyatewe ku kibuga cy’indege cya Zaventem cyahitanye nibura 13.

Byaturikiye hafi y’ahategerwa indege za kompanyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, American Airlines.

Ikindi gisasu cyaturikiye kuri sitasiyo ya Metro ya Maalbek. Abatangabuhamya bavuga ko babonye umwotsi mwinshi ucucumuka muri iyo Metro, yegereye inyubako z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

RT ivuga ko icyo gisasu cyo kimaze guhitana abasaga 15.

Umwe mu bagize guverinoma y’u Bubiligi yamaze gutangaza ko ari igitero cy’iterabwoba. Amafoto acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abagenzi bari kuri icyo kibuga biruka badandabirana, bamwe bakomeretse abandi bararira.

Ingendo zose z’indege zanyuraga kuri icyo kibuga zahagaritswe, indege zari zikiri mu kirere ziyoborwa ku kibuga cya Antwerp.

Inzira zose za Metro naze zafunzwe mu mujyi wa Buruseli.

JPEG - 52.3 kb
Abagenzi bamwe bakomeretse
JPEG - 83.8 kb
Umwe mu bakomeretse ategereje ubutabazi
JPEG - 55.7 kb
Ibirahuri by’ikibuga cy’indege byamenetse

 

Comments

 
 
U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump
U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagiye impaka ku rugendo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azagirira mu gihugu cyabo mu minsi mike iri imbere. CNN ivuga ko (...)

Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix-Rouge kuri uyu wa Kabiri watangaje ko watoraguye imibiri y’abimukira 74 bapfuye barohamye ubwo bashakaga kujya mu Burayi banyuze mu nyanja ya (...)

Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza
Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yujuje imyaka 93 kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017, avuga ko aziyamamaza mu matora y’imukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha. Mu kiganiro yagiranye na (...)

Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze
Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi bakabona umuti w’udukoko twibasiye amasaka bahinze, kuko ari kumera yagera hejuru (...)

Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki
Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki

Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yatanze amabwiriza yo kurekura imfungwa zose zari muri gereza zitaraburanye kubera igitugu cya Yahya Jammeh. Mu ijambo yavuze ku wa Gatandatu w’icyumweru (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.