Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Umuyobozi wa Kaminuza ya Leta ya Kenya mu Rwanda arashinjwa kuyiba miliyoni 205   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 29 April

 
 

Kaminuza ya Leta ya Kenya y’Ubuhinzi n’ikoranabuhanga (Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology -JKUAT) irashinja umuyobozi w’ishami ryayo mu Rwanda kuyiba miliyoni 27 z’amashilingi y’icyo gihugu (205 000 000 frws).

Ubuyobozi bw’iyo kaminuza, ku wa 28 Mata 2016, bwasobanuriye inteko ishinga amategeko ya Kenya uburyo Anthony Luvanda yabibye ako kayabo k’amafaranga avuga ko ashaka kugura ikibanza cyo kubakwamo icyicaro cy’ishami ryabo mu Rwanda.

Umuyobozi wa Kaminuza wungirije Mabel Imbuga yavuze ko Luvanda wari uyoboye JKUAT-Kigali, yahise aburirwa irengero nyuma yo kubatekera imitwe akabacucura.
Imbuga yavuze ko ayo mafaranga yavuye mu nguzanyo idasanzwe kaminuza ya JKUAT yatse I&M Bank Rwanda na miliyoni 9 z’amashilingi ya Kenya yavuye mu mafaranga yatanzwe n’abanyeshuri.

JPEG - 56.3 kb
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya JKUAT, Mabel Imbuga asobanurira inteko ishinga amategeko ya Kenya iby’ubujura bakorewe

Uyu muyobozi yasobanuriye inteko ya Kenya ko inama y’ubuyobozi bw’iyo kaminuza yari yemeje kugura ikibanza mu Rwanda ariko ko itigeze yemeza kwaka inguzanyo yo kukigura muri I&M Bank Rwanda.

Imbuga yavuze ko mu gihe bari bagikurikirana ibyemezo byo gukorera mu Rwanda muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) , uhagarariye JKUAT mu Rwanda yegereye iyo banki mu ibanga rikomeye akaka inguzanyo ubundi akabura.
Ati” Turi gukora iperereza ku buryo yabonye iyo nguzanyo adahawe uruhushya n’inama nkuru y’iyo kaminuza.”

Yongeyeho ko muri iki cyumweru ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza ya Kenya y’Ubuhinzi n’ikoranabuhanga (JKUAT) buzasura u Rwanda bukamenya impamvu nyamukuru yihishe inyuma y’ubwo bujura.

Abadepite ba Kenya babajije impamvu umuyobozi w’ishami rya Kaminuza ya Leta ashobora guhabwa amafaranga angana gutyo atasinyiwe n’ubuyobozi bukuru…, butanabizi.

Depite uhagarariye komite ishinzwe gukurikirana Imari ya Leta ya Kenya mu Nteko , Adan Keynan, yagize ati” Ibi ntibyumvikana, biranatangaje ukuntu umuntu ku giti cye yegera banki agakoresha izina ry’ikigo cya Leta akaka inguzanyo ubundi akabura.”

Ikinyamakuru The Star kivuga ko Imbuga yasobanuye ko kaminuza ya JKUAT yari yemerewe n’amategeko gufungura amashami mu Rwanda na Tanzania idasabye uruhushya Minisiteri y’Uburezi.

Kaminuza ya JKUAT yafunguye ishami mu Rwanda mu 2010 bigenwe n’itegeko rya Leta ya Kenya ryo mu 1994 riha inama nkuru ya Kaminuza ubushobozi bwo gufata imyanzuro.

Iryo tegeko ryasimbuwe n’irya 2012 rigenga kaminuza nkuru za Leta y’icyo gihugu ryambuye kaminuza ububasha bwo kwifatira imyanzuro.

Kaminuza zo muri Kenya zikomeje gufungura amashami ya zo mu Rwanda; kuri ubu kaminuza yigenga Mount Kenya na JKUAT zatangiye kwigishiriza mu Rwanda mu gihe Kenyatta University yitegura gufungura ishami i Kigali muri uyu mwaka.

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Uwarokotse impanuka y’indege y’abakinnyi bo muri Brazil yari ari gusoma Bibiliya
Uwarokotse impanuka y’indege y’abakinnyi bo muri Brazil yari ari gusoma Bibiliya

Umwe mu bakinnyi warokotse impanuka y’indege yari imutwaye na bagenzi be bakinira ikipe ya Chapecoense FC yo muri Brazil, yaguyemo abantu 76 mu mpera z’ukwezi gushize, yari ari gusoma umurongo wa (...)

Saudi Arabia: 15 bakatiwe igihano cy’urupfu
Saudi Arabia: 15 bakatiwe igihano cy’urupfu

Ubutabera bw’igihugu cya Saudi Arabia, ku wa Kabiri bwakatiye abantu 15 igihano cy’urupfu nyuma y’uko bahamwe n’icyaha cy’ubutasi bakoreraga Iran. RFI ivuga ko abakatiwe bari mu bantu bagera kuri (...)

Ghana:  Havumbuwe abatekamutwe bari bamaze imyaka 10 batanga ibyangombwa bya USA
Ghana: Havumbuwe abatekamutwe bari bamaze imyaka 10 batanga ibyangombwa bya USA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yamaze kuvumbura abatekamutwe bashinze ambasade yayo baringa mu gihugu cya Ghana, bari bamaze imyaka icumi batanga viza, impamyabumenyi n’ibyangombwa byo (...)

RDC: EU irasabira ibihano 5 mu bashinzwe umutekano
RDC: EU irasabira ibihano 5 mu bashinzwe umutekano

Abagize Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), barasabira ibihano Abanyekongo 5 mu bashinzwe umutekano muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) baregwa uruhare mu (...)

Abanzi ba Isiraheli bayitera guhora iryamiye amajanja
Abanzi ba Isiraheli bayitera guhora iryamiye amajanja

Isiraheli ni kimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati gifite abanzi benshi. Kubera iyi mpamvu, ubutegetsi bw’iki gihugu cy’Abayahudi buhora bwiteguye mu rwego rwo kwirinda ibitero by’abanzi. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.