Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Umuyobozi wa Boko Haram yakomerekeye mu gitero, bagenzi be bahasiga ubuzima   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Umuyobozi wa Boko Haram, Abubakar Shekau yakomerekeye bikomeye mu gitero cy’indege z’igisirikare cya Nigeria mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’icyo gihugu mu cyumweru gishize.

Aljazeera ivuga ko ingabo za Nigeria zagabye igitero simusiga mu ishyamba rya Sambisa hafi y’ahitwa Gambaru muri Leta ya Borno hegeranye na Cameroon.

Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria, Col. Sanu Kukasheka Usaman yagize ati” Umuyobozi wabo witwa Abubakar Shekau yakomeretse bikomeye ku ntugu.”

Yongeyeho ko abandi bayobozi batatu ba Boko Haram barimo Abubakar Mubi, Malam Nuhu na Malam Hamman bapfuye naho abandi benshi bagakomereka.

JPEG - 80.7 kb
Ingabo za Nigeria zikomeje guhangana na Boko Haram

Uwo mutwe w’intagondwa ntacyo uravuga kuri ayo makuru. Icyo gitero cyagabwe ubwo abarwanyi ba Boko Hara bari bateraniye mu mihango itavuzwe izina.

Umunyamakuru wa AlJazeera uri mu mujyi wa Abudja avuga ko ingabo za Nigeria zateye mu rwego rwo kubohora abakobwa b’abanyeshuri uwo mutwe umaze imyaka ibiri ushimuse.

Ati” Icyo gitero cyabaye ku wa Gatanu ku birindiro bya Shekau. Tuzi ko abakobwa bashimuswe i Chibok ariho bafungiwe. Igisirikare cya Nigeria kivuga ko kiri gukora ibishoboka byose ngo kibarokore.”

Boko Haram yashimuse abakobwa 270 muri Mata 2014, ingabo za Nigeria zivuga ko bari mu ishyamba rya Sambisa.

Bibaye mu gihe umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry agiye gusura icyo gihugu akaganira na perezida wacyo Muhammadu Buhari ku kurandura uwo mutwe umaze imyaka 7 wica abaturage.

 

Comments

 
 
Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro
Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro

Abantu babarirwa muri 20 biganjemo abasivili baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Bakouma muri Centrafrique muri iki cyumweru. AFP ivuga ko iyo mirwano yatangiriye mu (...)

Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho
Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho

Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump yajya ku butegetsi, yakunze gufata ibyemezo ntibivugweho rumwe; ubu ikigezweho ni gahunda yo kugabanya inkunga yagenerwaga amahanga (...)

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa

AIGP Andrew Felix Kaweesi, umuvugizi wa Polisi ya Uganda yishwe arashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2017. The New Vision ivuga ko yari imbere yiwe, ahitwa Kulambiro mu mujyi wa (...)

Tanzania: Abanyamakuru 9 birukanwe bazira kubeshya ko Trump yashimye Magufuli
Tanzania: Abanyamakuru 9 birukanwe bazira kubeshya ko Trump yashimye Magufuli

Televiziyo y’Igihugu ya Tanzania, TBC, yirukanye abakozi bayo icyenda batangaje inkuru y’igihuha ivuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashimye imiyoborere ya mugenzi we (...)

Koreya: Abakomando ba USA bishe Bin Laden bazitabira imyitozo yo guhirika Kim Jong Un
Koreya: Abakomando ba USA bishe Bin Laden bazitabira imyitozo yo guhirika Kim Jong Un

Itsinda ry’abasirikare ba kabuhariwe bagabye igitero cyahitanye Osama Bin Laden, wari umuyobozi wa Al-Qaeda, “Seal Team 6” rizitabira imyitozo ya gisirikare izahuza USA na Koreya y’Epfo muri uyu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.