2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umunyamerika wari uherutse kurekurwa na Koreya ya Ruguru yapfuye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-20 07:29:54

 
Share on:
 
Yasuwe:575
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Otto Warmbier, umunyeshuri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari uherutse kuvanwa mu gihome muri Koreya ya Ruguru, yapfuye kuri uyu wa 20 Kamena 2017.

Warmbier, w’imyaka 22 yari, yasuye Koreya ya Ruguru mu 2016 ateganya kumarayo iminsi itanu gusa, ubundi agakomereza mu Bushinwa.

Ariko ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Pyongyang, yafashwe n’inzego z’umutekano, ashinjwa kwiba igishushanyo kiriho ibijyanye na politiki y’icyo gihugu.

Yajyanwe mu rukiko aza kwemera icyaha ndetse anasaba imbabazi, asabwa kurekurwa, ariko birangira akatiwe imyaka 15 y’imirimo ivunanye.

Umuryango we uvuga ko yamaze amezi 17 afunzwe ari nako akorerwa iyicwarubozo ryatumye ata ubwenge.

Mu cyumweru gishize, nyuma y’igitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Koreya ya Ruguru yaramurekuye, ariko agera mu gihugu cye afite ikibazo gikomeye mu bwonko.

CNN ivuga ko yahise ajyanwa mu bitaro i Cincinnati muri Leta ya Ohio, aho yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere

Guverinoma ya Koreya ya Ruguru yo ivuga ko Otto Warmbier yagiye muri koma amaze kunywa ikinini gitanga ibitotsi muri Werurwe 2016.

Abaganga bo muri USA bahamya ko yageze mu bitaro adashobora kumva, kuvuga cyangwa kubabara , bagakeka ko hari ikintu kidasanzwe inzego z’umutekano zo muri Koreya ya Ruguru zamukoreye.

Perezida Donald Trump yamaganye ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru, ahamya ko ari bwo butumye uwo musore wari ukiri muto apfa.

Ati “Urupfu rwa Otto rwongereye ingufu ubuyobozi bwacu ngo burwanye impfu za hato na hato z’inzirakarengana zifungirwa mu bihugu bitagendera ku mategeko ntibihe n’agaciro ikiremwamuntu.”

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE