Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Umukobwa wa Desmond Tutu yirukanwe ku bupasiteri azira ubutinganyi   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Rev. Mpho Tutu-Van Furth, umukobwa wa Musenyeri Desmond Tutu yirukanwe ku bupasiteri mu itorero rya Angilikani muri Afurika y’Epfo kubera gushyingiranwa n’umugore mugenzi we.

Uyu mugore wiyita umugabo wa Prof. Marceline van Furth yavuze ko idini rye rya Angilikani ryamwokeje igitutu ngo yegure ku mirimo y’itorero nyuma ayo gukora ubwo bukwe bwa gitinganyi.

Yabwiye AFP ati” Nyuma y’ubukwe bwanjye bagiriye inama musenyeri wanjye kunyaka ibyangombwa. Namusabye kwegura kuneza aho kwirukanwa.

JPEG - 157.1 kb
Mpho Tutu n’umugore we Marceline

Kuri ubu umukobwa w’impirimbanyi Desmond Tutu ntashobora kuyobora igitambo, gusezeranya, kubatiza cyangwa gushyingura abakirisitu muri Afurika y’Epfo.

Umukambwe Tutu w’imyaka 84 yavuze ko yatunguwe kandi akababazwa n’iyirukanwa ry’umukobwa we.

Ati ariko ” Amategeko agenga Abangilikani muri Afurika y’Epfo agenga ko ubukwe ari ubw’umugabo n’umugore.”

Umukobwa wa Desmond Tutu yasezeranye n’umugore we Marceline van Furth mu Kuboza 2015 mu Buholandi. Bose batandukanye n’abagabo babo ndetse buri wese afite abana.

Nubwo yaciwe mu bapasiteri ba Angilikani muri Afurika y’Epfo, aracyari umupasiteri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naryo torero yasezeraniyemo.

Kugeza ubu itorero ry’Abangilikani ku Isi ririmo amacakubiri ashingiye ku kwemera ubutinganyi, ku buryo rishobora no gucikamo ibice.

Angilikani yo mu bihugu byiganjemo Leta Zunze Ubumwe n’u Burayi yemera gusezeranya abatinganyi mu gihe ibyo muri Afurika birimo n’u Rwanda bibyamaganira kure.

 

Comments

 
 
USA: Nyirarukundo yanditse igitabo “Carrying Devine” kivuga kuri Jenoside
USA: Nyirarukundo yanditse igitabo “Carrying Devine” kivuga kuri Jenoside

Nyirarukundo Herniette, umwe mu Banyarwanda barotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Indiana, yanditse igitabo kivuga kuri Jenoside. Mu (...)

Koreya ya Ruguru yasabye ibihugu bya Aziya kuyifasha kurwanya USA
Koreya ya Ruguru yasabye ibihugu bya Aziya kuyifasha kurwanya USA

Koreya ya Ruguru yaburiye ibihugu bya Aziya yo mu majyepfo y’Uburasirazuba ko bishobora kuzasigwa iheruheru n’intambara y’ibisasu bya kirimbuzi mu gihe bidafatanyije kurwanya Leta Zunze Ubumwe za (...)

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH) bazwi nka Individual Police Officers (IPOs), ku itariki 21 Mata uyu mwaka bambitswe imidari yo (...)

Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.