Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Umugore yishe umwana we wari amufashe asambana na sekuru   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 October 2016

 
 

Umugore wo mu Butaliyani yahamijwe icyaha cyo kwica umwana we w’imyaka umunani w’umuhungu wari amusanze asambana na sebukwe (sekuru w’umwana).

Veronica Panarello yakatiwe gufungwa imyaka 30 n’urukiko rwo mu ntara ya Sicile nyuma yo gusanga yaranigishije insinga umuhungu we Loris Stival, akamujugunya mu cyobo kiri hafi y’iwabo.

Umucamanza yanzuye ko uyu mugore yiyiciye umuhungu yabitekerejeho kandi akabikorana ubugome bukabije dore ko umurambo bawusanganye ibikomere byinshi.

JPEG - 74.8 kb
Panarello yihekuye afashwe n’umwana we ari gusambana na sekuru.

Panarello yabanje kubeshya urukiko ko ku munsi bavuga ko yamwiciyeho uwo mwana atigeze ava ku ishuri. Nyuma aza kuvuga ko urupfu rwe ari impanuka yabaye ubwo yari ari gukina n’insinga nk’uko The Local ibitangaza.

Umurambo w’umwana wavumbuwe n’umuhigi mu mujyi wa Santa Croce Camerina ahita abimenyesha polisi nayo itangira kubaza nyina.

Umushinjacyaha Marco Rota avuga ko imyaka 30 yakatiwe ari mike cyane ugereranyije n’amahano yakoze.

Ati “Igihano yahawe ntigihagije ariko nibura twishimiye ko twakoze akazi kacu, Panarello ni inkozi y’ibibi izi kubeshya cyane.”

Uyu mugore wavugaga ko yarenganye akurikiranweho n’icyaha cyo gusebya sebukwe, nubwo avuga ko azajuririra icyemezo cy’urukiko.

 

Comments

 
 
USA: Nyirarukundo yanditse igitabo “Carrying Devine” kivuga kuri Jenoside
USA: Nyirarukundo yanditse igitabo “Carrying Devine” kivuga kuri Jenoside

Nyirarukundo Herniette, umwe mu Banyarwanda barotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Indiana, yanditse igitabo kivuga kuri Jenoside. Mu (...)

Koreya ya Ruguru yasabye ibihugu bya Aziya kuyifasha kurwanya USA
Koreya ya Ruguru yasabye ibihugu bya Aziya kuyifasha kurwanya USA

Koreya ya Ruguru yaburiye ibihugu bya Aziya yo mu majyepfo y’Uburasirazuba ko bishobora kuzasigwa iheruheru n’intambara y’ibisasu bya kirimbuzi mu gihe bidafatanyije kurwanya Leta Zunze Ubumwe za (...)

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH) bazwi nka Individual Police Officers (IPOs), ku itariki 21 Mata uyu mwaka bambitswe imidari yo (...)

Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.