2017-08-16 13:12:06 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umufasha w’uwari Perezida wa Kenya, Lucy Kibaki, yapfuye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-04-26 09:54:38

 
Share on:
 
Yasuwe:7
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Lucy Kibaki umufasha wa Mwai Kibaki wahoze ari perezida wa Kenya yaguye mu bitaro mu Bwongereza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ku ya 26 Mata 2016.

Uyu mugore bakundaga kwita “Mama Lucy” yazize indwara yari amaranye igihe. Kuva umugabo we yava ku butegetsi mu 2013, Lucy yagiye mu arwaragurika.

Lucy Kibaki yavutse mu 1940, umugabo we Mwai Kibaki yayoboye Kenya kuva mu 2002 kugeza mu 2013.

JPEG - 38.2 kb
Madamu Lucy Kibaki

Asize umugabo n’abana bane, Judy Wanjiku, Jimmy Kibaki, David Kagai na Tony Githinji.

Capital FM ivuga ko Abanyakenya bazamwibukira ku buryo atavugirwagamo, agatinywa n’abayobozi bakuru, abaminisitiri n’abanyapolitiki mu gihe cyose umugabo we yari ayoboye Kenya.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yohereje umuryango wa Kibaki ubutumwa bwo kuwufata mu mugongo avuga ko Mama Lucy yakoreye Kenya byinshi birimo kurwanya SIDA no kuzamura imibereho y’abaturage.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE