Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Uganda: Gen. Karuhanga wari umuyobozi mukuru w’urukiko rwa gisirikare yapfuye   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 April 2016

 
 

Umukuru w’urukiko rwa gisirikare rwa Uganda, Maj. Gen. Levi Karuhanga yapfuye ku mugoroba wo ku wa Kane avuye kwivuza mu Buhinde.

Hari hashize iminsi bivugwa ko Karuhanga arwaye umutima. Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Paddy Ankunda, yabwiye Chimpreports ko yapfuye yari avuye kwivuza.

Ati” Yaguye iwe mu rugo amaze gufata ifunguro.”

Karuhanga, witabye Imana afite imyaka 60, mu 1981 yinjiye mu mutwe witwaje intwaro wari uyobowe na Museveni, NRA, warwanyaga Leta ya Milton Obote n’iya Tito Okello mu karere ka Luweero. Ni we musirikare wa 57 wari winjiye muri uwo mutwe.

JPEG - 67.1 kb
Nyakwigendera Gen. Levi Karuhanga.

Yarwanye intambara kugeza igihe NRA ifashe ubutegetsi mu 1986. Mu myaka 25 yahawe imyitozo ya gisirikare mu Misiri, mu Bushinwa, Kenya na Nigeria.

Maj. Gen. Karuhanga yahawe imirimo itandukanye mu gisirikare cya Uganda(UPDF) ayobora imitwe y’ingabo itandukanye.

Mu 2007 yayoboye ingabo z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ziri muri Somalia (AMISOM) nyuma yaho ayobora umutwe wa Reserve Force wa UPDF mbere yo kugirwa umuyobozi w’urukiko rwa gisirikare muri 2014.

 

Comments

 
 
U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba
U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba

Nubwo Kaminuza ya STES-Rwanda (Sinhgad Technical Education Society-Rwanda) iherereye mu Karere ka Kicukiro iri mu zahagaritswe by’agateganyo na Minisiteri y’Uburezi zitujuje ibyangombwa, (...)

USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’
USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku munota wa nyuma yanze ko inteko ishinga amategeko itora itegeko rigena uko Abanyamerika bivuza yari yashyizeho ngo risimbure ACA (...)

Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro
Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro

Abantu babarirwa muri 20 biganjemo abasivili baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Bakouma muri Centrafrique muri iki cyumweru. AFP ivuga ko iyo mirwano yatangiriye mu (...)

Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho
Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho

Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump yajya ku butegetsi, yakunze gufata ibyemezo ntibivugweho rumwe; ubu ikigezweho ni gahunda yo kugabanya inkunga yagenerwaga amahanga (...)

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa

AIGP Andrew Felix Kaweesi, umuvugizi wa Polisi ya Uganda yishwe arashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2017. The New Vision ivuga ko yari imbere yiwe, ahitwa Kulambiro mu mujyi wa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.