Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Uganda: Umunyarwanda mu rukiko azira magendu y’amahembe y’inzovu   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Umunyarwanda ufungiwe muri gereza ya Luzira mu mujyi wa Kampala azira gucuruza amahembe y’inzovu yatangiye kuburanishirizwa mu rukiko ruhana ibyaha bijyanye na ruswa rwa Uganda kuri uyu wa Gatanu.

Emile Kayumba w’imyaka 62 yafashwe mu 2013 afite amahembe y’inzovu y’agaciro k’asaga miliyari icumi z’amashilingi ya Uganda ( muri miliyari hafi eshatu z’amafaranga y’u Rwanda).

Ayo mahembe yayapakiraga ayavana mu rugo rw’umushinwa ahitwa Bugolobi mu mujyi wa Kampala.

Uwo mugabo usanzwe afite umuryango ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, arashinjwa ibyaha bibiri birimo gucuruza ibibujijwe n’Amasezerano agenga za Gasutamo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba no kohereza mu mahanga ibikomoka ku nyamaswa atabifitiye uruhushya.

JPEG - 60.3 kb
Amahembe y’inzovu akomeje gucuruzwa magendu

Umucamanza Patricia Amoko yanze kurekura Kayumba by’agateganyo, avuga ko afite amateka mabi dore ko ubwa mbere yafunguwe by’agateganyo agahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho aherutse gufatirwa.

Chimpreports ivuga ko Kayumba azongera kugera imbere y’urukiko ku ya 25 Kanama.

 

Comments

 
 
Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho
Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho

Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump yajya ku butegetsi, yakunze gufata ibyemezo ntibivugweho rumwe; ubu ikigezweho ni gahunda yo kugabanya inkunga yagenerwaga amahanga (...)

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa

AIGP Andrew Felix Kaweesi, umuvugizi wa Polisi ya Uganda yishwe arashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2017. The New Vision ivuga ko yari imbere yiwe, ahitwa Kulambiro mu mujyi wa (...)

Tanzania: Abanyamakuru 9 birukanwe bazira kubeshya ko Trump yashimye Magufuli
Tanzania: Abanyamakuru 9 birukanwe bazira kubeshya ko Trump yashimye Magufuli

Televiziyo y’Igihugu ya Tanzania, TBC, yirukanye abakozi bayo icyenda batangaje inkuru y’igihuha ivuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashimye imiyoborere ya mugenzi we (...)

Koreya: Abakomando ba USA bishe Bin Laden bazitabira imyitozo yo guhirika Kim Jong Un
Koreya: Abakomando ba USA bishe Bin Laden bazitabira imyitozo yo guhirika Kim Jong Un

Itsinda ry’abasirikare ba kabuhariwe bagabye igitero cyahitanye Osama Bin Laden, wari umuyobozi wa Al-Qaeda, “Seal Team 6” rizitabira imyitozo ya gisirikare izahuza USA na Koreya y’Epfo muri uyu (...)

Burundi: Abanyeshuri 4 batawe muri yombi bazira gutemberera mu Rwanda
Burundi: Abanyeshuri 4 batawe muri yombi bazira gutemberera mu Rwanda

Abanyeshuri bane bo muri komini Busiga mu ntara ya Ngozi mu Burundi ku ya 5 Werurwe 2017 batawe muri yombi bajyanwa ahantu hatazwi bazira kuba baherutse gutemberera mu Rwanda. Radiyo RPA ivuga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.