Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Uganda ishaka kwambura Abanyarwanda indangamuntu zayo   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 12 April

 
 

Leta ya Uganda yaburiye Abanyarwanda bafite indangamuntu zayo n’iz’u Rwanda, ibasaba kuzibukira imwe muri zo bitaba ibyo bagahanwa.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Uganda, Rose Akol yabibwiye abaturiye umupaka wa Mirama barimo n’Abanyarwanda, ubwo yari ari gusuzuma imipaka ya Mirama na Kagitumba izafungurwa n’abakuru b’ibihugu byombi nk’uko Chimpreports ibitangaza.

Akol yabwiye abaturage ko azi neza ko hari abenegihugu b’u Rwanda bafite indangamuntu z’ibihugu byombi, ababwira ko ababuriye nubwo bo bataramenya ubukana bw’ingaruka zishobora kubageraho.

Ati”Bamwe muri bo batekereza ko byaborohereza gukora ibikorwa muri Uganda kuko bafite indangamuntu zacu, ariko ibyo bibangamira imicungire y’umutekano hagati y’ibihugu byombi.”

JPEG - 59.3 kb
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Uganda (ibumoso) Rose Akol

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ntungamo, Baker Kawonawo, nawe yahishuye ko kurwanya ibyaha byinshi byambukiranya umupaka, cyane cyane ubucuruzi bw’abantu byagiye bikomwa mu nkokora n’abafite indangamuntu ebyiri.

Minisitiri Akol yasabye abakora ku mupaka gukomeza gukora ubukangurambaga abafite izo indangamuntu za Uganda bakazitanga ku neza.

Akol yasobanuye ko mu mezi ashize minisiteri ayoboye yagiye ikusanya indangamuntu za Uganda zari zarahawe Abanyarwanda, ariko umubare w’abazitanga ukaba waragabanutse cyane.

Ati” Mu gihe gishize twakusanya indangamuntu 10 ku munsi zivuye mu baturage b’u Rwanda ariko umubare wazo waragabanutse kandi tuzi neza ko hari benshi bakizifite.”

Leta y’u Rwanda igena ko indangamuntu y’u Rwanda ihabwa Umunyarwanda, wujuje imyaka 16 yaba aba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi, Seraphine Mukantabana aherutse gutangaza ko impunzi ziri mu Rwanda zafashe indangamuntu mu buryo butemewe n’amategeko zisabwe kuzitanga bitaba ibyo zigafatirwa ibihano birimo no kwamburwa ubuhunzi.

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Ghana:  Havumbuwe abatekamutwe bari bamaze imyaka 10 batanga ibyangombwa bya USA
Ghana: Havumbuwe abatekamutwe bari bamaze imyaka 10 batanga ibyangombwa bya USA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yamaze kuvumbura abatekamutwe bashinze ambasade yayo baringa mu gihugu cya Ghana, bari bamaze imyaka icumi batanga viza, impamyabumenyi n’ibyangombwa byo (...)

RDC: EU irasabira ibihano 5 mu bashinzwe umutekano
RDC: EU irasabira ibihano 5 mu bashinzwe umutekano

Abagize Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), barasabira ibihano Abanyekongo 5 mu bashinzwe umutekano muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) baregwa uruhare mu (...)

Abanzi ba Isiraheli bayitera guhora iryamiye amajanja
Abanzi ba Isiraheli bayitera guhora iryamiye amajanja

Isiraheli ni kimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati gifite abanzi benshi. Kubera iyi mpamvu, ubutegetsi bw’iki gihugu cy’Abayahudi buhora bwiteguye mu rwego rwo kwirinda ibitero by’abanzi. (...)

Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya CEEAC muri Gabon
Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya CEEAC muri Gabon

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) i Libreville muri Gabon, kuri (...)

Burundi: Willy Nyamitwe yarokotse urupfu
Burundi: Willy Nyamitwe yarokotse urupfu

Umuyobozi ukuriye ishami ry’itumanaho muri Perezidansi ya Leta y’u Burundi, Willy Nyamitwe, yarokotse igitero cy’abashakaga kumwica ku wa mbere tariki 28 Uguahyingo. Amakuru dukesha BBC agaragaza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.