Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Uduhanga 1003 tw’Abanyarwanda tubitse mu nzu ndangamurage z’Abadage   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 2 months ago

 
 

Uduhanga turenga igihumbi n’amagufwa y’abantu bakomoka mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba twagejejwe mu Budage m gihe cy’ubukoroni ngo bikorweho ubushakashatsi bujyane n’amoko biracyabitse mu bubiko bw’inzu ndangamurage i Berlin muri iki gihugu.

Ihuriro ry’ibitangazamakuru bya Leta ARD ryatangaje ku wa kabiri ko ryabonye urutonde rw’amagufwa y’Abanyafurika akibitse mu Kigo Ndangamurage cya Prusse (Prussian Cultural Heritage Foundation), ari na cyo kigenzura inzu ndangamurage z’iki gihugu.

Uduhanga twinshi ndetse n’amagufwa byandtsweho ko byaturutse mu bukoloni bw’Abadage bwo muri Afurika y’Uburasirazuba hakaba harimu uduhanga 1003 tw’Abanyarwanda na 60 two muri Tanzania., muri utu duhanga twose harimo 10 tw’abana bato cyane.

JPEG - 79.8 kb
Uduhanga twiganjemo utw’Abanyarwanda bishwe mu gihe cy’ubukoloni turacyari mu nzu ndangamurage z’u Budage

Amateka agaragaza ko Umudage wa mbere wabonanye n’umwami w’u Rwanda Kigeri IV Rwabugiri, ari Comte Von Götzen mu mwaka wa 1884, amusanze i Kageyo (Komini Ramba) amuyoboweho na mwene Rwabugiri Sharangabo, yari akuye mu Buganza (Rwamagana).

Nyuma y’aho Abadage bakomeje kuzenguruka u Rwanda, bakora ubushakashatsi nka Kandt (bise Kanayoge) wabaye Rezida wa mbere w’umudage mu Rwanda, agataha umurwa wa Kigali mu w’1908, abandi bahazaga baturutse i Bujumbura, bazanywe no gutanga umutekano w’abivumbagatanya badashaka Musinga.

Aha ni na ho bamwe mu ngabo z’umwami zageragezaga kubarwanya zidasobanukiwe neza iby’imbunda bakarasirwa kure. Amwe mu magufwa abitswe muri iki kigo ni ay’ingabo zishwe n’abasirikare b’Abadage, uduhanga twabo tugahita twoherezwa mu Budage ngo dukorweho ubushashatsi bwimbitse.

Mu 1900 ni bwo Abapadiri bera ba mbere b’Abagatolika baje mu Rwanda. Batashye i Save bavuye kuhasaba ibwami. Abamisiyoneri ba mbere b’Abaporoso bo baje mu Rwanda mu 1907, bahagarariye itorero rya Luteri.Ni bo bashinze za Misiyoni ya Kirinda, Rubengera na Remera ya Rukoma. Bavuye mu Rwanda mu 1916, Abadage baneshejwe n’Ababiligi.

Umuyobozi wa Prussian Cultural Heritage Foundation Hermann Parzinger yabwiye ARD ko biteguye kuba “basubiza utu duhanga mu bihugu twaturutsemo.” Ni mu gihe mu myaka ishize u Budage bwasabwe koherereza Namibia uduhanga 20 tw’abaturage b’iki gihugu bari bakiri mu Budage nadashyinguwe.

Bivugwa ko utu duhanga ari tumwe muri 300 twoherejwe mu Budage nyuma y’ubwicanyi bwakorewe Aabaturage ba Namibia bageragezaga kwigaragambya bamagana gukolonizwa, nk’imwe muri gahunda y’iki gihugu yo kwigabiza ibihugu by’AMajyepfo n’Uburengerazuba bya Afurika guhera mu 1884 kugeza 1915.

Utwo duhanga twari twaruzuye ivumbi mu mwaka wa 2008 ubwo ihuriro ry’ibitangazamakuru ARD ryatangaje ko tukibitswe mu Nzu ndangamateka y’Ubuvuzi yo kubitaro bya Charite biherereye I Berlin, no muri Kaminuza ya Freiburg iherereye mu Majyepfu y’uburengerazuba bw’igihugu.

Kuva icyo gihe ni bwo Leta ya Namibia yahise ishaka uburyo yakurayo imibiri y’Abakoloni bayo.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Gambia: Yahya Jammeh  yashyize yemera gutanga butegetsi
Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera gutanga butegetsi

Yahya Jammeh yatangaje ko yemeye guharira ubutegetsi Adama Barrow, nyuma y’ibyumweru byinshi ateje imvururu akanga kwemera ko yatsinzwe amatora. Mu butumwa yanyujije kuri televiziyo y’igihugu (...)

Senegal yohereje ingabo  ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh
Senegal yohereje ingabo ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh

Igihugu cya Senegal cyashyize ingabo ku mupaka wa Gambia aho ziteguye guhirika Perezida Yahya Jammeh watsinzwe amatora akanga kuva ku butegetsi. Nubwo Senegal ari yo iyoboye igitero, iri kumwe (...)

Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.