Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

U Bwongereza bugiye kwirukana abanyamahanga badatunze miliyoni 35 frws   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 July 2016

 
 

Guverinoma y’u Bwongereza igiye kwirukana abanyamahanga bamaze muri cyo gihugu imyaka isaga itanu badatunze byibuze ibihumbi 35 000 by’amapawundi (asaga 35 000 000 frws).

Ni nyuma y’uko iki gihugu kivanye mu muryango w’Ibihugu by’u Burayi ndetse hagashyirwaho na Minisitiri w’Intebe mushya, Theresa May.

Itegeko rishya rigenga umutekano w’imbere mu Bwongereza rivuga ko kuva muri Mata 2017, abimukira baba mu Bwongereza bazasabwa icyangombwa cyerekana ko batunze nibura miliyoni 35, abazananirwa kugaragaza uwo mutungo bakirukanwa.

Ibi ariko byamaganwe bikomeye n’imwe mu banyapolitiki n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko iyo gahunda izatuma u Bwongereza bubura abaganga, abarimu n’abandi bakoraga imirimo iciriritse nk’ubukorerabushake no kwikorera.

JPEG - 76.6 kb
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza arasabwa kugira icyo akora ngo abimukira batirukanwa

Mu cyumweru gishize abantu basaga 2000 bari bamaze gushyira umukono ku rwandiko rusaba abagize inteko ishinga amategeko kuburizamo icyo cyemezo.

Uwashyizeho urwo rwandiko, Joshua Harbord, yabwiye The Independent ko azi neza ko hari abantu babarirwa mu mamiliyoni bafite ubwoba n’igihunga cyo kwirukanwa.

Ati” Ni abantu bamaze igihe bakorera mu Bwongereza, bagize inshuti, bafite imiryango, bafite uruhare mu iterambere ry’iki gihugu.”

Urwo rwandiko rufite ubushobozi bwo guteranya inteko ishinga amategeko rumaze gusinywa n’ibihumbi ijana, ariko guverinoma isabwa kugira icyo irukoraho nirushyirwaho umukono n’abantu 10 000.

Kuri ubu 13% by’abaturage b’u Bwongereza ni abimukira, kimwe n’ibindi bihugu by’u Burayi, bamwe bakeka ko abimukira ari bo bazana umutekano muke ushingiye ku iterabwoba. Ari kandi n’abaturage bumva abimukira ari nk’ibyonnyi byaje kubarira umutungo.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Gambia: Yahya Jammeh  yashyize yemera gutanga butegetsi
Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera gutanga butegetsi

Yahya Jammeh yatangaje ko yemeye guharira ubutegetsi Adama Barrow, nyuma y’ibyumweru byinshi ateje imvururu akanga kwemera ko yatsinzwe amatora. Mu butumwa yanyujije kuri televiziyo y’igihugu (...)

Senegal yohereje ingabo  ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh
Senegal yohereje ingabo ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh

Igihugu cya Senegal cyashyize ingabo ku mupaka wa Gambia aho ziteguye guhirika Perezida Yahya Jammeh watsinzwe amatora akanga kuva ku butegetsi. Nubwo Senegal ari yo iyoboye igitero, iri kumwe (...)

Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.