Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

U Buyapani: Yishe abafite ubumuga 19 abateye ibyuma   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 July 2016

 
 

Umugabo wahoze yita ku bafite ubumuga yagarutse aho yakoraga yicamo 19 abateye icyuma akomeretsa abandi 25 mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mugabo w’imyaka 26 witwa Satoshi Uematsu yakoraga mu kigo cyita ku bafite ubumuga mu gace ka Sagamihara mu mujyi wa Tokyo.

NHK ivuga ko mu gicuku, yamennye idirishya akaboha abakozi ubundi agatangira gutemagura abarwayi abateye ibyuma mu ijosi.

Polisi y’icyo gihugu ivuga ko abagabo icyenda n’abagore 10 bahise bapfa. Abakomeretse n’abarokotse bahuye n’ihungabana.

PNG - 932.7 kb
Ubutabazi bwahageze benshi bamaze gupfa

Satoshi akimara gukora ubwo bwicanyi yishyikirije polisi yemera ko ari we wabikoze ndetse ko abafite ubumuga bakwiye kwicwa.

Umuvugizi wa polisi ati”Ubwo Uematsu yishyikirizaga polisi, twamusanganye ibyuma byo mu gikoni byinshi biriho amaraso.”



Si ubwa mbere abicanyi bibasira abafite uburwayi bwo mu mutwe n’abasheshe akanguhe. Muri Gashyantare, umuforomo yatawe muri yombi nyuma yo guhanura umuntu w’imyaka 87 ku igorofa, nyuma yaho yabwiye polisi ko uwo ari uwa gatatu yari yishe muri ubwo buryo.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Gambia: Yahya Jammeh  yashyize yemera gutanga butegetsi
Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera gutanga butegetsi

Yahya Jammeh yatangaje ko yemeye guharira ubutegetsi Adama Barrow, nyuma y’ibyumweru byinshi ateje imvururu akanga kwemera ko yatsinzwe amatora. Mu butumwa yanyujije kuri televiziyo y’igihugu (...)

Senegal yohereje ingabo  ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh
Senegal yohereje ingabo ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh

Igihugu cya Senegal cyashyize ingabo ku mupaka wa Gambia aho ziteguye guhirika Perezida Yahya Jammeh watsinzwe amatora akanga kuva ku butegetsi. Nubwo Senegal ari yo iyoboye igitero, iri kumwe (...)

Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.