Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

U Buyapani: Umutingito wateye umwuzure   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Umutingito uri ku gipimo cya Richter kingana na 7.4 wibasiye akarere ka Fukushima mu Buyapani guhera ku wa gatanu w’icyumweru gishize, utera umwuzure ukomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Nk’uko tubikesha The Guardian, uyu mutingito wumvikanye ahagana saa kumi nebyiri za mugitondo zo muri iki gihugu (21:00 GMT) nk’uko byatangajwe n’ishami rishinzwe imihindagurikire y’ibihe muri iki gihugu (JMA)

Abaturage basabwe guhungira hejuru ku misozi, mu gihe hari ubwoba ko inkubi y’amazi ishobora kubatwara mu nyanja ikikije ibirwa by’iki gihugu.

Abaturage basabwe na none guhora biteguye undi mutingito ushobora kuzaba urusha imbaraga uwabaye kuri uyu wa kabiri, ukurikira uheruka mu mwaka wa 2011 wari ku gipimo cy’icyenda.

Umutingito uri ku gipimo cya 5.6 kandi wagaragaye no muri New Zeland kuri uyu wa kabiri mu gihe kigera ku cyumweru kimwe gusa habaye undi mutingito uri ku gipimo cya 7.8 ku kirwa cy’amajyefo y’iki gihugu, muri metero 200 uvuy mu murwa Mukuru

 

Comments

 
 
U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba
U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba

Nubwo Kaminuza ya STES-Rwanda (Sinhgad Technical Education Society-Rwanda) iherereye mu Karere ka Kicukiro iri mu zahagaritswe by’agateganyo na Minisiteri y’Uburezi zitujuje ibyangombwa, (...)

USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’
USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku munota wa nyuma yanze ko inteko ishinga amategeko itora itegeko rigena uko Abanyamerika bivuza yari yashyizeho ngo risimbure ACA (...)

Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro
Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro

Abantu babarirwa muri 20 biganjemo abasivili baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Bakouma muri Centrafrique muri iki cyumweru. AFP ivuga ko iyo mirwano yatangiriye mu (...)

Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho
Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho

Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump yajya ku butegetsi, yakunze gufata ibyemezo ntibivugweho rumwe; ubu ikigezweho ni gahunda yo kugabanya inkunga yagenerwaga amahanga (...)

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa

AIGP Andrew Felix Kaweesi, umuvugizi wa Polisi ya Uganda yishwe arashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2017. The New Vision ivuga ko yari imbere yiwe, ahitwa Kulambiro mu mujyi wa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.