Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

U Butaliyani: Umutingito umaze guhitana abasaga 240   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Abantu 247 bamaze kugwa mu mutingito wibasiye uduce two mu Butaliyani bwo hagati ku wa Gatatu.

Ubuyobozi bw’icyo gihugu buvuga ko abatabazi bakiri gushakisha ababa bakiri munsi y’inzu zasenyutse.

Abandi 368 bakomeretse barimo n’abamerewe nabi cyane, ndetse hitezwe ko umubare w’abapfuye wakwiyongera isaha n’isaha.

JPEG - 69.5 kb
Harii benshi bakiri munsi y’amatongo

Uwo mutingito wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, wasenye ingo nyinshi cyane mu mujyi n’insisiro ziri mu duce turi mu bilometero 140 uvuye mu murwa mukuru wa Roma.

JPEG - 328 kb
Uko ubutabazi bukomeza niko n’umubare w’abapfuye wiyongera

Ibiro bishinzwe ubumenyi bw’Isi bya USa bivuga ko wari ku gipimo cya 6.2, kandi ko wakubitiye hafi y’umujyi wa Norcia mu gace ka Umbria.

JPEG - 305.3 kb
Ababarirwa mu bihumbi basigaye iheruheru
 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Senegal yohereje ingabo  ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh
Senegal yohereje ingabo ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh

Igihugu cya Senegal cyashyize ingabo ku mupaka wa Gambia aho ziteguye guhirika Perezida Yahya Jammeh watsinzwe amatora akanga kuva ku butegetsi. Nubwo Senegal ari yo iyoboye igitero, iri kumwe (...)

Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65
U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65

Abantu 65 bamaze kwicwa n’ubukonje bukabije mu duce dutandukanye tw’u Burayi cyane cyane mu gihugu cya Bulgaria. Abenshi mu bapfa biganjemo abasheshe akanguhe n’abatagira aho batuye; barimo umusaza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.