2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Burusiya: Abasaga 10 bahitanwe n’ibisasu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-03 14:46:00

 
Share on:
 
Yasuwe:272
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abantu basaga 10 bishwe n’ibisasu bibiri byatezwe kuri gariyamoshi mu mujyi wa St. Petersburg u Burusiya kuri uyu wa Mbere ku ya 3 Mata 2017.

Perezida w’icyo gihugu, Vladimir Putin, uri muri St . Petersburg aho yagiye guhura na mugenzi we wa Belarus, Alexander Lukashenko, yavuze ko bataramenya abihishe inyuma y’ibyo bisasu.

Gusa Reuters ivuga ko hakekwa iterabwoba. Abatangabuhamya bavuga ko babonye imbagukiragutabara umunani ziparitse aho ibyo bisasu byaturikiye, naho za sitasiyo za metro zo muri ako gace zabaye zifunzwe.

JPEG - 48.6 kb
Inkomere zahawe ubutabazi bwihuse

Imbuga nkoranyambaga zasakajweho amashusho yerekana abakomeretse bari kuvurwa n’inzego z’ubutabazi, mu gihe abandi bakizaga amagara yabo bahunga umwotsi wari ugicumba.

U Burusiya bwakunze kwibasirwa n’abarwanyi bo mu gace ka Chechnya. Mu 2010 abantu 38 barapfuye ubwo abagore babiri biturikirizagaho ibisasu mu mujyi wa Moscow.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE