Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

U Burundi bugiye gukura ingabo n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 3 months ago

 
 

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko ishobora gukura abasirikare bayo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) n’ubwa Loni ivuga ko bitewe n’uburyo abasirikare badahabwa agaciro ndetse bikaba binavugwa ko hari abagiye kujya bahembwa amafaranga atanyuze kuri Leta.

Abaminisitiri babiri babwiye abagize Inteko Ishinga amategeko ko Ingabo z’Abarundi zifatwa nabi ntizihabwe imyanya y’ubuyobozi mu butumwa bw’amahoro barimo muri Somalia (AMISOM) no muri Centrafrique (MINUSCA).

Minisitiri w’Ingabo n’abasezerewe ku rugamba Emmanuel Ntahomvukiye yakomeje agira ati “Ikindi kibazo ni uko hari gahunda yo kwishyura abasirikare bacu babinyujije kuri konti zabo bikaba ari ukwangiza amasezerano twagiranye ko guverinoma ari yo igomba kubahemba nyuma yo kubona amafaranga.”

Minisitiri Ntahomvukiye yahamije ko bari mu nzira zo kuganiriza ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, ati “ Mbere yo kohereza ingabo muri Somalia, twavuganye na AU ku bijyanye n’amasezerano. Gukura ingabo muri AMISOM na byo birasaba ko tubanza tukabivuganaho na AU, abaturage b’u Burundi, ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko.”

Yakomeje ashimangira ko batazigera bemera ko umushahara w’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro uca kuri konti zabo utabanje guca mu maboko ya guverinoma nk’uko byari bisanzwe, ati “Amafaranga ajya mu maboko y’igihugu cyohereje ingabo hanyuma igihugu kikishyura ingabo cyohereje. Ntituzemera ko ingabo z’u Burundi zihembwa ako kanya.”

Hagati aho ikinyamakuru The Citizen cyatangaje ko Minisitiri w’Umutekano Alain Guillaume Bunyoni, na we yabwiye Abadepite ko abapolisi b’Abarundi bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique (MINUSCA) bashobora gukurwayo kuko bafatwa nabi.

Yagize ati “Muri MINUSCA, binyuze muri Parfait Onanga Anyanga ukuriye ubutumwa akaba anahagarariye Umunyamambanga Mukuru wa Loni, Abarundi ntibafashwe neza. Ntibajya banita ku kuba babura ubuzima bwabo buri munsi. Tuzabakurayo ubuvugizi dukora nibuba ntacyo butanze ngo ibitagenda bikosoke.”

U Burundi buravugira ingabo n’abapolisi babwo mu gihe ubwo umutekano muke watewe na manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza mu Burundi wabaga muri Mata 2015, bamwe mu boherejwe kuyobora ubutumwa bw’amahoro muri Somalia na Centrafrique birukanwe bashinjwa ibikorwa by’ubwicanye bakoze mu bihe byo kwiyamamaza kwa Perezida.

 

Comments

 
 
U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump
U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagiye impaka ku rugendo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azagirira mu gihugu cyabo mu minsi mike iri imbere. CNN ivuga ko (...)

Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix-Rouge kuri uyu wa Kabiri watangaje ko watoraguye imibiri y’abimukira 74 bapfuye barohamye ubwo bashakaga kujya mu Burayi banyuze mu nyanja ya (...)

Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza
Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yujuje imyaka 93 kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017, avuga ko aziyamamaza mu matora y’imukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha. Mu kiganiro yagiranye na (...)

Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze
Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi bakabona umuti w’udukoko twibasiye amasaka bahinze, kuko ari kumera yagera hejuru (...)

Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki
Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki

Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yatanze amabwiriza yo kurekura imfungwa zose zari muri gereza zitaraburanye kubera igitugu cya Yahya Jammeh. Mu ijambo yavuze ku wa Gatandatu w’icyumweru (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.