Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

U Bufaransa: Abitwaje intwaro bateye kiliziya bica umupadiri   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 July 2016

 
 

Abagabo babiri bitwaje intwaro bateye kiliziya bica umupadiri mu majyaruguru y’u Bufaransa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Musenyeri wa Diyosezi ya Rouen, Dominique Lebrun, yabwiye AP ko umupadiri wishwe yitwa Jacques Hamel akaba yari afite imyaka 84.

Polisi ivuga ko abo bicanyi binjiye muri kiliziya y’umujyi muto wa Saint-Etienne-du-Rouvray mu ntara ya Normandie bagasanga uwo mupadiri ari gusoma misa ya mu gitondo bakamuca ijosi, barangiza bagafata abandi bantu bugwate mbere yo kuraswa na polisi.

JPEG - 65.4 kb
Umutekano wakajijwe mu mujyi wa St. Etienne de Rouvray

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis uri mu ruzinduko mu mujyi wa Krakow muri Pologne yasohoye itangazo rigira riti”Ndarira ntakambira Imana n’abandi bantu b’umutima. Ndasaba n’abatemera kwiyunga nanjye mu marira. Kiliziya Gatolika nta zindi ntwaro ifite uretse isengesho n’ubuvandimwe mu bantu.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano y’u Bufaransa, Pierre-Henry Brandet avuga ko undi muntu yakomeretse kuri ubu akaba ari kurwana n’ubuzima.

Impamvu yagenzaga abo bagabo bitwaje intwaro ntiramenyekana, hatangiye iperereza ngo barebe niba nta sano bifitanye n’iterabwoba.

U Bufaransa bwigarijwe n’ibitero by’iterabwoba by’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, igiheruka ni icy’umunya Tunisia, Mohamed Lahouaiej-Bouhlel, washoye igikamyo mu mbaga y’abizihizaga umunsi mukuru wa Bastille mu mujyi wa Nice akicamo abasaga 80.

 

Comments

 
 
USA: Abapfumu bahuriye hamwe mu mihango yo kuroga Perezida Donald Trump
USA: Abapfumu bahuriye hamwe mu mihango yo kuroga Perezida Donald Trump

Abapfumu baturutse hirya no hino ku Isi, ku wa Gatanu bahuriye mu mujyi wa New York, imbere y’inyubako ‘Trump Tower’ ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu muhango wo kumuroga (...)

Papa Francis ati ‘Umukirisitu w’indyarya arutwa n’uhakana ko Imana ibaho”
Papa Francis ati ‘Umukirisitu w’indyarya arutwa n’uhakana ko Imana ibaho”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yanenze bamwe mu bayoboke b’idini rye birirwa baririmba ko ari abakirisitu ariko bagakora ibibi avuga ko barutwa n’abahakana ko Imana ibaho. Mu isomo (...)

USA: Trump yavanyeho itegeko rigenera abafite ibitsina bibiri ubwiherero bwihariye
USA: Trump yavanyeho itegeko rigenera abafite ibitsina bibiri ubwiherero bwihariye

Ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bwavanyeho itegeko ryemerera abanyeshuri bafite ibitsina bibiri, cyangwa abafite imyitwarire idasa n’iy’igitsina bavukanye (...)

U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump
U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagiye impaka ku rugendo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azagirira mu gihugu cyabo mu minsi mike iri imbere. CNN ivuga ko (...)

Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix-Rouge kuri uyu wa Kabiri watangaje ko watoraguye imibiri y’abimukira 74 bapfuye barohamye ubwo bashakaga kujya mu Burayi banyuze mu nyanja ya (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.