2017-08-16 13:12:06 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Bubiligi: Ikindi gisasu cyatewe kuri sitasiyo ya Metro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-03-22 08:48:35

 
Share on:
 
Yasuwe:2
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Igisasu cyaturikiye kuri sitasiyo ya Metro ya Maalbek mu mujyi wa Buruseli gisiga inkomere.Ni nyuma y’ibisasu bibiri byaturikiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Zaventem muri icyo gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Abatangabuhamya bavuga ko babonye umwotsi mwinshi ucucumuka muri iyo Metro, yegereye inyubako z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ibiro Ntaramakuru Belga bivuga ko ibyo bisasu, byakomerekeje abantu 17 naho abandi babarirwa muri za mirongo bagakomereka.

Ubuyobozi buhise butegeka ko sitasiyo za Metro zose zifungwa mu mujyi wa Buruseli.
Leta y’u Bubiligi ihise yohereza ingabo n’abapolisi benshi mu mihanda.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE