2017-12-11 11:00:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Tanzania: Magufuli yanze guhindura itegeko nshinga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-08 10:46:15

 
Share on:
 
Yasuwe:1005
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yateye utwatsi bamwe mu bamushyigikiye bamusabye guhindura itegeko nshinga ngo azayobore manda ya gatatu y’imyaka itanu.

Reuters ivuga ko ubwo yari ari mu mujyi wa Tanga ku wa Mbere, umwe mu badepite bo mu ishyaka rya CCM yamusabye ko azahindura itegeko nshinga kugira ngo abayobore indi myaka nibura 20.

Magufuli yamusubije ati “Ntibishoboka. Nzubahiriza itegeko nshinga, narahiriye kuririnda … nzuzuza neza uruhare rwanjye nshyikirize ubuyobozi undi mukuru w’igihugu igihe nikigera.”

JPEG - 57.8 kb
Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli

Magufuli yatorewe manda ya mbere mu Kwakira 2015 , ntiyari yatangaza niba aziyamamaza mu matora ya 2020 ariko aramutse yongeye gutorwa byazatuma ava ku butegetsi mu 2025 nk’uko itegeko nshinga rya Tanzania ribigena.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ishyaka rya Magufuli riri gukora ubukangurambaga kugira ngo azayobore nyuma ya manda ebyiri.

Hassan Mwinyi wahoze ari perezida hagati ya 1985 na 1995 yazanye icyo gitekerezo muri Kamena ; ati “iyo hatabaho manda, nari gusaba ko Magufuli atuyobora ubuziraherezo.”

Magufuli ashimirwa uburyo yarwanyije ruswa n’abanyereza umutungo w’igihugu. Mu myaka ibiri gusa yirukanye abaminisitiri benshi,ushinzwe urwego rurwanya ruswa, ushinzwe ikigo cy’imisoro n’abakozi bo mu nzego z’ibanze benshi, bose abaziza ruswa.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE