Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Swaziland yasabwe kwigira ku Rwanda uko bakira inama mpuzamahanga   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Umunyamakuru wo muri Swaziland witabiriye inama ya AU ya 27 iherutse kubera mu Rwanda, wishimiye iterambere yahasanze n’uburyo yakiriwe, arasaba umwami wabo Mswati III kurebera ku buryo u Rwanda rwakira inama na gahunda zarwo z’iterambere.

Mu nkuru yanditse mu kinyamakuru Observer (Sz) yagize ati”Kuva umwami wacu yasaba kwakira inama ya 36 y’abakuru b’ibihugu bigize SADC igihugu cyose cyashyize umutima ku myiteguro yayo.

Nagize impungenge nibaza niba tuzaba twiteguye neza iyo nama izaba muri iki cyumweru. Kwitegura ntibivuze gutunganya aho inama izabera gusa, ntabwo ari ukwakira abashyitsi gusa.

JPEG - 199.7 kb
U Rwanda rweretse amahanga ubunararibonye mu kwakira inama zikomeye

Umwami wacu ashaka ko Swaziland igaragara nk’igihugu gikomeye nubwo turi agahugu gato k’ubukungu buciriritse, ...

…ibi ndabishyigikiye cyane, kuko mperutse kugira amahirwe yo kwitabira inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yabereye mu Rwanda, natangajwe n’uko bakiriye icyo gikorwa binantera ishyari ryiza.

Natangajwe n’ukuntu Kigali yateye imbere mu myaka ine gusa nari nyiherutsemo, bubatse inyubako ya Kigali Convention Centre, nabonye atari iyo kuri uyu mugabane rwose! Nahise ntekereza ko n’iwacu twari dukwiye kugira inyubako nk’iyo, kuko hari inama mpuzamahanga tujya twakira.

Twatangiye gutangara tukigera ku kibuga cy’indege, uburyo buri kintu cyari giteguye, uhereye ku kugura SIM card tukihagera n’uko ababishinzwe bakoze ku buryo ibintu byo kwiyandikisha birangirira ku Kibuga bakamenya neza ko ibyo dukeneye byose tubifite hanyuma bakatujyana ku mahoteli.

N’amabanki ubwayo yari yarararitswe ku byo korohereza abantu kuvunjisha, ku buryo nta wigeze ahangayika mu kugura amadorali ya Amerika. Ku bwanjye naratangaye cyane kuko uburyo ibintu byari biteguye nti byari ku rwego rw’igihugu gito nk’u Rwanda, ni ibintu nka Swaziland dukwiye kwigana ndibuka nkiriyo natekereje uburyo wenda iyo inama ya AU ibera muri Swaziland byari kutagenda neza.

Byari bihebuje!

Nkigera kuri Convention Centre, nabonye ko itari inyubako yagenewe inama gusa, ahubwo yari iri no ku rwego mpuzamahanga.

Hoteli byegeranye yubatse mu buryo butangaje, ndetse abitabiriye inama ya AU hafi ya bose niho bari bacumbitse. Nzi neza ko Umwami wacu Mswati ashaka ko inyubako yakira inama mpuzamahanga turi kubaka ahitwa Ezulwini izaba imeze nk’iy’i Kigali.

Hagati aho mu nama ya AU nagize agashyari kubera ukuntu Abanyarwanda bari biteguye nta gihunga, buri gihe nahoraga ngereranya uburyo natwe tuzakira inama ya SADC.

Tuvugishije ukuri, u Rwanda si igihugu gikize cyane, banashobora kuba baturi inyuma. Ariko nanone bafite umuvuduko mu iterambere, ni igihugu gishaka gukora iyo bwabaga ngo gihinduke cyanikire ibindi bihugu mu iterambere.

Hari amakuru y’udushya meza menshi nzi aturuka mu Rwanda nk’urugero uburyo bubatse izina mu mahanga nk’igihugu cyuje isuku.

Kimwe n’u Rwanda, natwe Swaziland hari ibyiza byinshi twifitemo, dukwiye guhabwa amahirwe yo kwakira inama. Ni ubwa mbere twakiriye inama ya SADC nyamara uyu muryango umaze imyaka 36 ishinzwe.

Numvise Minisitiri ufite mu nshingano ze kwakira iyo nama, Prince Hlangusempi abwira itangazamakuru ko buri gihe iyo Swaziland yagerwagaho ngo yakire inama ya SADC yahitaga ibyamaganira kure kuko ngo itari yiteguye, Umwami buri gihe yumvaga tutaragira ubushobozi bwo kwakira inama iri kuri uru rwego.

Uyu mwaka rero ho byabaye ngombwa ko twakira iyo nama nta yandi mahitamo twari dufite. Kuko nagize amahirwe yo kubona uburyo u Rwanda rwari rwiteguye inama ya AU, reka mbwire umwami wacu ko agomba gukora ibirenzeho, niba ashaka ko igihugu cyacu gihinduka.

Abayobozi bashinzwe kwakira abantu birakwiye ko babishyiramo ubunyamwuga, natwe tukahanyurana umucyo.

 

Comments

 
 
U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump
U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagiye impaka ku rugendo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azagirira mu gihugu cyabo mu minsi mike iri imbere. CNN ivuga ko (...)

Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix-Rouge kuri uyu wa Kabiri watangaje ko watoraguye imibiri y’abimukira 74 bapfuye barohamye ubwo bashakaga kujya mu Burayi banyuze mu nyanja ya (...)

Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza
Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yujuje imyaka 93 kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017, avuga ko aziyamamaza mu matora y’imukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha. Mu kiganiro yagiranye na (...)

Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze
Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi bakabona umuti w’udukoko twibasiye amasaka bahinze, kuko ari kumera yagera hejuru (...)

Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki
Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki

Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yatanze amabwiriza yo kurekura imfungwa zose zari muri gereza zitaraburanye kubera igitugu cya Yahya Jammeh. Mu ijambo yavuze ku wa Gatandatu w’icyumweru (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.