Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Sudani y’Epfo: Umuhungu wa Riek Machar yaguye mu mirwano   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Umuhungu wa Visi-Perezida wa Sudani y’Epfo, Dr. Riek Machar yaguye mu mirwano yashyamiranyije abasirikare be n’aba Perezida Salva Kiir mu kwezi gushize.

Hari hashize ibyumweru bitatu bihwihwiswa ko umuhungu wa Machar yapfuye ari nta gihamya. Gatwang Machar, umwe mu bahungu batatu ba Riek Machar ari mu basirikare be 37 bapfuye bahangana n’abarinzi ba Perezida Salva Kiir, uwo musore yari mu barinzi bakomeye ba se.

Nyuma yahoo Gatwang ngo yashyinguwe mu ibanga mu mujyi wa Juba nk’uko abo mu muryango wa Riek Machar babitangaza.

Umwe muri bo yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ati” Twabuze mugenzi wacu Gatwang mu mirwano yo mu kwezi gushize, yari umusirikare mwiza, tuzahora tumwibuka.”

JPEG - 61.5 kb
Gatwang Machar yapfuye arwanirira se

Muri iyo mirwano yabaye ubwo Salva Kiir na Riek Machar bari mu nama, uruhande rwa Kiir rwatakaje abasirikare 250.

Byahise bituma impande zombi zongera gufata intwaro kandi zari zarashyize umukono ku masezerano y’amahoro muri Kanama 2015, hakemezwa gushyiraho Guverinoma y’Ubumwe.

Nyuma y’umunsi umwe iyo mirwano ibaye, Machar yahise ava mu mujyi wa Juba, kuri ubu ntawe uzi neza aho aherereye, nubwo hari abavuga ko ari mu mashyamba y’inzitane yo muri ntara za Equatoria.

Ibihugu byo mu karere byibumbiye muri IGAD biherutse gutegeka ko Machar agaruka akaba Visi-Perezida.

 

Comments

 
 
U Buhinde bwoherereje icyarimwe ibyogajuru 104 mu isanzure
U Buhinde bwoherereje icyarimwe ibyogajuru 104 mu isanzure

Ikigo cy’Ubushakashatsi bwo mu Isanzure cy’u Buhinde , ISRO, cyohereje mu kirere ibyogajuru 104 ku wa Gatatu, gikuraho agahigo kari karaciwe n’u Burusiya. Al Jazeera ivuga ko ikimashini (...)

Pakistan: Babujijwe kwizihiza umunsi wa Saint-Valentin
Pakistan: Babujijwe kwizihiza umunsi wa Saint-Valentin

Urukiko rwo muri Pakistan rwashyizeho itegeko ribuza abaturage kwizihiza umunsi wa Saint-Valentin kuko ngo uhabanye n’umuco wa Kiyisilamu. Iryo tegeko ritegeka ibinyamakuru, n’ibigo by’ubucuruzi (...)

Abadepite bo muri Afurika y’Epfo barwaniye mu nteko
Abadepite bo muri Afurika y’Epfo barwaniye mu nteko

Abadepite bo muri Afurika y’Epfo barwaniye mu nama y’Inteko rusange ku wa Kane ku ya 9 Gashyantare 2017, bakiranurwa nuko abashinzwe umutekano basohoye ku mbaraga bamwe muri bo. Izo mvururu (...)

USA: Yatanye n’umugabo bari bamaranye imyaka 22 amuziza ko yatoye Trump
USA: Yatanye n’umugabo bari bamaranye imyaka 22 amuziza ko yatoye Trump

Umukecuru wo muri Leta ya California, USA, yatandukanye n’umugabo bari bamaranye imyaka 22 amaze kumenya ko yatoye Donald Trump. Gayle McCormick w’imyaka 73, yabwiye The Evening Standard ko (...)

U Rwanda rwashinzwe kuyobora akanama k’umutekano ka AU
U Rwanda rwashinzwe kuyobora akanama k’umutekano ka AU

U Rwanda nirwo ruyoboyr Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AUPSC muri uku kwezi kwa Gashyantare 2017. Rusimbuye Sierra Leone nk’uko biri mu itangazo rya Minisiteri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.