Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Sudani y’Epfo: 150 bamaze kugwa mu mirwano y’ingabo za Salva Kiir n’iza Machar   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 July 2016

 
 

Abasirikare 150 nibo bamaze kugwa mu mirwano y’ingabo za Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir ari nazo z’igihugu n’iza Visi-Perezida we Riek Machar, imaze iminsi ibiri ibera mu murwa mukuru wa Juba.

Imirwano ya mbere yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane ahitwa Gudele, hafi y’aho Dr Machar atuye hapfa abasirikare bane bo ku ruhande rwa Salva Kiir.

Naho indi mirwano yabereye ku ngoro ya Perezida Kiir ku mugoroba wo ku wa Gatanu, iyi yo ibarirwa mu yaguyemo abasirikare benshi mu mateka y’ubushyamirane bw’aba bagabo bombi.

Chimpreports ivuga ko abasirikare bakomeretse n’abapfuye bo ku ruhande rwa Riek Machar bapakiwe mu gikamyo bakajyanwa ahantu hatazwi, bose bari 37, naho ku ruhande rwa Perezida Kiir ho hapfuye 109.

PNG - 973.3 kb
Perezida Kiir na Riek Machar bavuga ko batazi iby’iyo mirwano

Ibirambo y’abasirikare ba Salva Kiir yo ngo yerekejwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya kaminuza bya Juba mu ijoro ryashize.

Kugeza ubu Salva Kiir na mugenzi we Machar baritarutsa iby’iyo mirwano. Mu kiganiro n’itangazamakuru bose babwiye abaturage ko “batigeze bamenya ko iyo mirwano yabaye”

Perezida Kiir yashinze Minisitiri w’Umutekano w’Imbere Lt. Gen. Lado Gore guperereza ku cyateje ubwo bwicanyi.
.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Gambia: Yahya Jammeh  yashyize yemera gutanga butegetsi
Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera gutanga butegetsi

Yahya Jammeh yatangaje ko yemeye guharira ubutegetsi Adama Barrow, nyuma y’ibyumweru byinshi ateje imvururu akanga kwemera ko yatsinzwe amatora. Mu butumwa yanyujije kuri televiziyo y’igihugu (...)

Senegal yohereje ingabo  ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh
Senegal yohereje ingabo ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh

Igihugu cya Senegal cyashyize ingabo ku mupaka wa Gambia aho ziteguye guhirika Perezida Yahya Jammeh watsinzwe amatora akanga kuva ku butegetsi. Nubwo Senegal ari yo iyoboye igitero, iri kumwe (...)

Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.