Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Somalia: Umwiyahuzi wahoze ari depite yishe abantu 13   

  Yanditswe na Imvaho nshya
 July 2016

 
 

Uwahoze ari umudepite mu nteko ya Somalia wagiye mu mutwe wa al-Shabaab mu 2010 ni umwe mu biyahuzi babiri bahitanye abantu 13 hafi y’ibirindiro bya Loni na AU mu mujyi wa Mogadishu.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri nibwo imodoka itwawe n’abo biyahuzi yaturikiye hafi y’ikibuga cy’indege cya Mogadishu, abenshi mu bapfuye ni abashinzwe umutekano.

Salah Badbado w’imyaka 53 yabaye depite mu nteko y’icyo gihugu kuva mu 2004 kugeza mu 2010, icyo gihe yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ko avuye muri politiki akajya muri al-Shabab.

Umutwe wa al-Shabab washyize ahagaragara itangazo rigira riti” Salah Nuh Ismail, wari uzwi nka Salah Badbado ari mu ntwari zagabye igitero ku birindiro bya gisirikare bya Halane. Yahoze ari depite ariko mu 2010 yihana ubuhakanyi.”

JPEG - 46.9 kb
Imodoka abo biyahuzi biturikirijemo

Uyu mutwe kandi wasohoye amajwi y’uyu mugabo mbere y’uko yiturikirizaho igisasu.

Yagize ati” Uyu murimo w’ubwiyahuzi wagenewe Allah, ni inshingano z’idini. Twahisemo gushimisha Allah tukababaza abakafiri kurusha uko bababaje igihugu cya Islam.”

Hashize imyaka itanu abarwanyi b’umutwe wa Al-Shabaab birukanwe mu murwa wa Mogadishu ariko baracyagaba ibitero ku ngabo no ku baturage.

 

Comments

 
 
Papa Francis ati ‘Umukirisitu w’indyarya arutwa n’uhakana ko Imana ibaho”
Papa Francis ati ‘Umukirisitu w’indyarya arutwa n’uhakana ko Imana ibaho”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yanenze bamwe mu bayoboke b’idini rye birirwa baririmba ko ari abakirisitu ariko bagakora ibibi avuga ko barutwa n’abahakana ko Imana ibaho. Mu isomo (...)

USA: Trump yavanyeho itegeko rigenera abafite ibitsina bibiri ubwiherero bwihariye
USA: Trump yavanyeho itegeko rigenera abafite ibitsina bibiri ubwiherero bwihariye

Ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bwavanyeho itegeko ryemerera abanyeshuri bafite ibitsina bibiri, cyangwa abafite imyitwarire idasa n’iy’igitsina bavukanye (...)

U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump
U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagiye impaka ku rugendo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azagirira mu gihugu cyabo mu minsi mike iri imbere. CNN ivuga ko (...)

Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix-Rouge kuri uyu wa Kabiri watangaje ko watoraguye imibiri y’abimukira 74 bapfuye barohamye ubwo bashakaga kujya mu Burayi banyuze mu nyanja ya (...)

Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza
Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yujuje imyaka 93 kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017, avuga ko aziyamamaza mu matora y’imukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha. Mu kiganiro yagiranye na (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.