Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

RDCongo: 6 bishwe batemwe abandi baratwikwa, harakekwa FDLR   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 July 2016

 
 

Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko abantu batandatu bishwe mu gace ka Bwalanda mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hafi y’umupaka n’u Rwanda, mu ijoro ryo ku wa Gatanu.

Umuyobozi muri iyo ntara, Alphone Mahano, yabwiye AFP ko abishwe ari abo mu moko atandukanye yo muri ako gace arimo Abahutu, Abahunde n’Abanande.

Ati” Batatu batemagujwe imipanga naho abandi batatu bicwa batwikiwe mu ngo zabo.”

Kuva mu ntangiriro za 2016, abantu benshi baguye mu bwicanyi bushyamiranyije ubwoko bw’Abanande n’ubw’Abahutu bivugwa ko bushyigikiwe n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

JPEG - 67.6 kb
Umutwe wa FDLR ushinjwa kwica Abanande ubatemaguye

Ku ya 19 Nyakanga nabwo abantu 10 bishwe na FDLR mu gace ka Kibirizi, inzu zabo ziratwikwa.

Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ushinjwa ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bwa Congo aho umaze imyaka 22.

Ingabo z’icyo gihugu zatangaje ko zigiye kurandura uwo mutwe ziwugabaho ibitero simusiga ariko hashize umwaka urenga uyu mutwe ukidegembya.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Gambia: Yahya Jammeh  yashyize yemera gutanga butegetsi
Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera gutanga butegetsi

Yahya Jammeh yatangaje ko yemeye guharira ubutegetsi Adama Barrow, nyuma y’ibyumweru byinshi ateje imvururu akanga kwemera ko yatsinzwe amatora. Mu butumwa yanyujije kuri televiziyo y’igihugu (...)

Senegal yohereje ingabo  ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh
Senegal yohereje ingabo ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh

Igihugu cya Senegal cyashyize ingabo ku mupaka wa Gambia aho ziteguye guhirika Perezida Yahya Jammeh watsinzwe amatora akanga kuva ku butegetsi. Nubwo Senegal ari yo iyoboye igitero, iri kumwe (...)

Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.