Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

RD Congo: FDLR yashimuse abakozi b’umuryango Caritas   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Abakozi batatu b’umuryango ufasha abakene wa Kiliziya Gatolika, Caritas bashimuswe n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ku wa kabiri ku ya 16 Kanama 2016, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Caritas-Congo, Guy-Marin Kamandji yabwiye AFP ko bashimutiwe muri kilometero 125 uvuye ku murwa mukuru w’iyo ntara, Goma, mu gace kazwimo cyane ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bw’umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda.

Ati” Imodoka ebyiri za Caritas-Congo zaguye mu gico cy’abarwanyi, bashimuta abakozi batatu b’Abanyekongo. Imwe mu modoka yarashweho… ariko ishobora kubacika.”

Kamandji yongeyeho ko umwe mu bari muri izo modoka, gafotozi w’Umudage yakomeretse ukuguru, kandi ko nta mafaranga cyangwa imfashanyo izo modoka zari zitwaye.

Ati” Amakuru dufite atwemeza ko ari abarwanyi ba FDLR babashimuse.

Umutwe wa FDLR, uri mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo kuva mu 1994, ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi , ushinjwa ubwicanyi, ubusahuzi no guhohotera abaturage bari mu duce iherereyemo.

Abayobozi bayo benshi bashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu. Inta ya Kivu y’Amajyaruguru imaze imyaka isaga 20 yarabaye isibaniro ry’imitwe y’inyeshyamba, abaturage baho babarirwa mu bihumbi amagana bavuye mu byabo.

Gushimuta abakozi b’imiryango y’ubugiraneza byakunze kugaragara cyane muri uyu mwaka mu duce twa Masisi, Lubero, Rutshuru na Walikale.

JPEG - 72.4 kb
Abaturage babarirwa mu bihumbi bamaze guhunga imitwe y’inyeshyamba irimo na FDLR

Ubwicanyi buherutse no kwibasira agace ka Beni aho umutwe w’intagondwa urwanya leta ya Uganda, ADF Nalu wishe abaturage babarirwa muri 50 ubatemaguye, ubaziza ko batemera idini rya Islam.

 

Comments

 
 
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix-Rouge kuri uyu wa Kabiri watangaje ko watoraguye imibiri y’abimukira 74 bapfuye barohamye ubwo bashakaga kujya mu Burayi banyuze mu nyanja ya (...)

Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza
Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yujuje imyaka 93 kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017, avuga ko aziyamamaza mu matora y’imukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha. Mu kiganiro yagiranye na (...)

Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze
Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi bakabona umuti w’udukoko twibasiye amasaka bahinze, kuko ari kumera yagera hejuru (...)

Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki
Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki

Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yatanze amabwiriza yo kurekura imfungwa zose zari muri gereza zitaraburanye kubera igitugu cya Yahya Jammeh. Mu ijambo yavuze ku wa Gatandatu w’icyumweru (...)

Umugore wa Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’
Umugore wa Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’

Benshi bibasiye Umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump bamuziza ko yasomeye isengesho rya Dawe uri mu Ijuru mu ruhame. Ku wa Gatandatu, Melania ari kumwe n’umugabo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.