Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Politiki nziza zihera mu rugo-Perezida Kagame   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 August 2016

 
 

Perezida Paul Kagame yagaragarije amahanga ko indangagaciro zidatumizwa mu mahanga, ashimangira ko ushaka kubaka politiki nziza azihera imuhira.

Aya ni amagambo yagarutseho kuri iki cyumweru mu nama ya gatandatu mpuzamahanga ya Tokyo ku iterambere ry’Afurika (TICAD VI) guhera ku wa 26 Kanama 2016.

Muri iyi nama Perezida Kagame ari mu itsinda ry’abanyacyubahiro batanze ikiganiro ku cyerekezo cya Afurika mu myaka 50 muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo kw’Abanyafurika (Agenda 2063).

Perezida Kagame ari mu banyacyubahiro batanze ikiganiro kuri Agenda 2063

Iri tsinda rigizwe na Perezida Kagame, Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf, Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) Akinwumi Adesina n’impuguke mu by’ubukungu Joseph Stiglitz.

Muri iki kiganiro cyatangiwe i Nairobi muri Kenya, Perezida Kagame yagize ati “Politiki nziza zitangirira imuhira. Iterambere ntirivuze gutumiza indangagaciro ziva mu mahanga, bivuze guhindura izo ufite zikaba nziza kurushaho."

Yatanze urugero ko nko mu Rwanda abaturage bashingira ku byabo bakabihuza n’ibyo bigaira ku mahanga bishobora kunganira ibyabo, ubundi bakabibyazamo umwihariko wabo. Yashishikarije Abanyafurika kwimakaza uyu muco kuko uzafasha mu kwagura iterambere ry’Afurika ribereye Abanyafurika.

Ati “Hari ibikunze guteza urujijo mu guharanira demokarasi cyangwa ibindi byose, ko ibyanditswe n’abanyamahanga ari byo bizashoboka ku banyafurika…”

Iyi nama itegurwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AUC), Banki y’Isi n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu byose bya Afurika, ikaba ikurikiye iyabereye i Yokohama mu Buyapani ku ya 1 kugeza ku ya 3 Kamena 2013, n’izindi zayibanjirije mu 1993, 1998, 2003 na 2008 zagiye zibera mu Buyapani.

JPEG - 467.1 kb
Bamwe mu bayobozi bitabiriye inama ya gatandatu ya TICAD i Nairobi

 

Comments

 
 
Burundi: Abanyeshuri 4 batawe muri yombi bazira gutemberera mu Rwanda
Burundi: Abanyeshuri 4 batawe muri yombi bazira gutemberera mu Rwanda

Abanyeshuri bane bo muri komini Busiga mu ntara ya Ngozi mu Burundi ku ya 5 Werurwe 2017 batawe muri yombi bajyanwa ahantu hatazwi bazira kuba baherutse gutemberera mu Rwanda. Radiyo RPA ivuga (...)

Umuvandimwe wa Barack Obama aramushinja gucurisha icyemezo cy’amavuko
Umuvandimwe wa Barack Obama aramushinja gucurisha icyemezo cy’amavuko

Malik Obama, yatangaje ko umuvandimwe we Barack Obama, wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yacurishije icyangombwa cy’amavuko kugira ngo ahishe ko yavukiye muri Kenya. Mu gihe (...)

Nigeria: Abantu 7000 bahunze ibitero bya Boko Haram
Nigeria: Abantu 7000 bahunze ibitero bya Boko Haram

Abaturage babarirwa mu 7000 bari batuye hafi y’Umujyi wa Chibok mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria bahunze ibitero by’Umutwe w’Intagondwa wa Boko Haram muri iki cyumweru. Ikigo (...)

Nigeria iragaragaza ko irakariye Afurika y’Epfo
Nigeria iragaragaza ko irakariye Afurika y’Epfo

Ijambo ‘Xenophobia’ ntabwo byoroshye kuba wabona irindi ririsobanura mu Kinyarwanda ariko muri rusange bivuze ‘urwango ku banyamahanga’, urwango ruba rufitwe n’abaturage b’igihugu runaka. Muri ibi (...)

Zimbabwe: Bababajwe no kubona Mugabe arya ifiriti zo muri Amerika kandi yaraziciye mu gihugu
Zimbabwe: Bababajwe no kubona Mugabe arya ifiriti zo muri Amerika kandi yaraziciye mu gihugu

Abantu batandukanye bagaragaje uburakari batewe no kubona wa Zimbabwe Perezida Robert Mugabe afungura ifiriti zitwa Lays zikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi aherutse kubuza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.