Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Perezida wa Tanzania yitiriye ikiraro Nyerere kuko izina rye ”Magufuli” atari ryiza   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 April 2016

 
 

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yitiriye Julius Nyerere ikiraro cyo mu mujyi wa Dar es Salaam mu rwego rwo kumwubaha kuko yaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu, ndetse avuga ko izina rye Magufuli ritumvikana neza mu matwi ku buryo ryari kukitirirwa.

Amaze gutaha icyo kiraro yavuze ko kucyubaka byari mu migambi y’ubuyobozi bwa Mwalimu Julius Nyerere ariko ntibishyirwe umu bikorwa kubera ubukene.

The Citizen (Tz) ivuga ko Perezida Magufuli yanze ko icyo kiraro kimwitirirwa kuko izina rye ubwaryo ritirangira neza mu matwi.

Ati” Nagiriye inama minisiteri yo kutitirira ikiraro “Magufuli”kuko n’iryo zina ubwaryo ntirivugitse neza. Nabahaye igitekerezo cyo kucyita izina rya Nyerere mu rwego rwo kumwubahira ibyo yakoreye igihugu cyacu.”

JPEG - 88.8 kb
Ikiraro cya Nyerere

Icyo kiraro cyatwaye miliyari 254 z’amashilingi ya Tanzaniya aturutse mu Kigo Gishinzwe Ubwiteganyirize cyatanze 60% na guverinoma y’icyo gihugu yatanze asigaye.

Icyo kiraro gifite metero 680, ni nacyo kirekire muri Afurika y’Uburasirazuba, gihuza umujyi wa Dar es Salaam n’akarere ka Kigamboni kinyuze mu Nyanja y’u Buhinde.

Cyitezweho korohereza abatuye ako karere kugera mu mujyi wa Dar es Salaam kuko ubusanzwe bazaga mu bwato rimwe na rimwe bukarohama, hakabaho abapfa.
Kuri ubu imodoka n’abanyamaguru bari kugicaho ku buntu mu gihe Leta ya Tanzaniya ikiga ku buryo izajya yishyuza buri kintu giciyeho.

JPEG - 47.8 kb
Ikiraro cyitiriwe Nyerere cyafunguwe mu birori
 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65
U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65

Abantu 65 bamaze kwicwa n’ubukonje bukabije mu duce dutandukanye tw’u Burayi cyane cyane mu gihugu cya Bulgaria. Abenshi mu bapfa biganjemo abasheshe akanguhe n’abatagira aho batuye; barimo umusaza (...)

Perezida Museveni yagize umuhungu we umujyanama wihariye mu bya gisirikare
Perezida Museveni yagize umuhungu we umujyanama wihariye mu bya gisirikare

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yahaye umuhungu we Muhoozi Kainerugaba inshingano zo kuba Umujyanama Mukuru we mu by’Ibitero by’Ingabo zidasanzwe, (special operations). Ikinyamakuru The Star (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.