Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Perezida wa Philippines yatutse Obama aramwandagaza   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 3 months ago

 
 

Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte yatutse mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, amwita ‘inyana y’***’ nyuma y’uko nawe anenze gahunda ye yo kwica abakekwaho gucuruza ibiyobwenge.

Kuva Duterte yajya ku butegetsi muri Kamena, yahise ahiga bukware abacuruza ibiyobwenge. Mu mezi atatu gusa abantu 2400 bamaze kwicwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Kuri uyu wa mbere uyu mugabo yikomye bikomeye Obama n’abandi bamaganye ubwo bwicanyi, ababwira ko abafite ububasha bwo kugira icyo bamuvugaho ari abaturage b’igihugu ayoboye gusa.

Yongeyeho ko Obama akwiye kumwubaha akareka kumubaza byinshi kuri ubwo bwicanyi. Ati”Kandi iyo nyana [***], ndaza kuyihanangiriza.”



Yakomeje agira ati” Ese ubundi we ni inde wo guhangana nanjye? N’ikimenyimenyi Amerika nayo ifite byinshi ibazwa. Buri muntu afite amaraso menshi ku biganza bye.”

Uyu mugabo yavuze ko buri muntu wese ugaragayeho kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge azajya yicwa nta kabuza. Yemeye gukingira ikibaba abapolisi bazakora ako ‘kazi’.

Abantu 900 baguye mu bitero bya polisi naho abandi bapfira mu iperereza. Duterte yavuze ko n’abasigaye bacuruza ibiyobyabwenge iminsi yabo ibaze.
Ati” Abacuruza ibiyobyabwenge bazicwa kugeza ku wa nyuma. Tuzakomeza kubica kugeza bazimye burundu.”

Uyu mugabo kandi yari aherutse no kwibasira Loni ati”ahubwo ndabona aho bukera tuzava muri Loni, uyu muryango ufite agasuzuguro, ikiruta ni ukuwuvamo.”

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Uwarokotse impanuka y’indege y’abakinnyi bo muri Brazil yari ari gusoma Bibiliya
Uwarokotse impanuka y’indege y’abakinnyi bo muri Brazil yari ari gusoma Bibiliya

Umwe mu bakinnyi warokotse impanuka y’indege yari imutwaye na bagenzi be bakinira ikipe ya Chapecoense FC yo muri Brazil, yaguyemo abantu 76 mu mpera z’ukwezi gushize, yari ari gusoma umurongo wa (...)

Saudi Arabia: 15 bakatiwe igihano cy’urupfu
Saudi Arabia: 15 bakatiwe igihano cy’urupfu

Ubutabera bw’igihugu cya Saudi Arabia, ku wa Kabiri bwakatiye abantu 15 igihano cy’urupfu nyuma y’uko bahamwe n’icyaha cy’ubutasi bakoreraga Iran. RFI ivuga ko abakatiwe bari mu bantu bagera kuri (...)

Ghana:  Havumbuwe abatekamutwe bari bamaze imyaka 10 batanga ibyangombwa bya USA
Ghana: Havumbuwe abatekamutwe bari bamaze imyaka 10 batanga ibyangombwa bya USA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yamaze kuvumbura abatekamutwe bashinze ambasade yayo baringa mu gihugu cya Ghana, bari bamaze imyaka icumi batanga viza, impamyabumenyi n’ibyangombwa byo (...)

RDC: EU irasabira ibihano 5 mu bashinzwe umutekano
RDC: EU irasabira ibihano 5 mu bashinzwe umutekano

Abagize Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), barasabira ibihano Abanyekongo 5 mu bashinzwe umutekano muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) baregwa uruhare mu (...)

Abanzi ba Isiraheli bayitera guhora iryamiye amajanja
Abanzi ba Isiraheli bayitera guhora iryamiye amajanja

Isiraheli ni kimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati gifite abanzi benshi. Kubera iyi mpamvu, ubutegetsi bw’iki gihugu cy’Abayahudi buhora bwiteguye mu rwego rwo kwirinda ibitero by’abanzi. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.