2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Museveni yagize umuhungu we umujyanama wihariye mu bya gisirikare

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-01-10 12:20:02

 
Share on:
 
Yasuwe:6
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yahaye umuhungu we Muhoozi Kainerugaba inshingano zo kuba Umujyanama Mukuru we mu by’Ibitero by’Ingabo zidasanzwe, (special operations).

Ikinyamakuru The Star kivuga ko Kainerugaba w’imyaka 42 wari asanzwe ari Umuyobozi w’izo ngabo zidasanzwe, ku wa Mbere nimugoroba yasimbuwe by’agateganyo n’uwari amwungirije, Don Nabasa wahawe ipeti rya koroneri.

Si ubwa mbere Museveni ahaye uwo mu muryango we umwanya muri guverinoma kuko umuvandimwe we Salim Saleh ari umujyanama mu biro bya perezida naho umugore we Janet Museveni akaba Minisitiri w’Uburezi.

JPEG - 108.4 kb
Muhoozi Kainerugaba yagizwe umujyanama wihariye mu bya gisirikare wa Museveni

Kainerugaba yinjiye mu gisirikare mu 1998, ahabwa ipeti rya major mu 2001. Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Paddy Ankunda yabwiye Reuters ko kumuhindurira imirimo ari impinduka zisanzwe.

Perezida Museveni kandi aherutse kwirukana abasirikare bakuru barimo umugaba w’ingabo Katumba Wamala wasimbuwe na Maj. Gen. David Muhoozi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE