Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Perezida Kagame yashyizwe mu byamamare bizavamo uwaranze umwaka wa 2016   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 March 2016

 
 

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yaje mu byamamare bizatoranywamo umuntu waranze Isi muri uyu mwaka wa 2016 mu matora y’ikinyamakuru Time.

Buri mwaka, ikinyamakuru Time gikora urutonde rw’abantu 100 babaye intangarugero ku Isi. Muri uyu mwaka, urwo rutonde rugizwe n’abakuru b’ibihugu, abahanga muri siyansi n’ikoranabuhanga, inararibonye mu bugeni n’abandi bagezweho muri iki gihe.

Mu gihe abanditsi bakuru ba Time ari bo bagena uzagirwa “umuntu w’umwaka” buri wese aba ashobora gutora uwo yifuza ko yahabwa uwo mwanya.

JPEG - 44 kb
Paul Kagame mu matora ya Time 100

Mu bantu ijana bazatoranywamo umuntu w’umwaka, muri Afurika hajemo Perezida Kagame na Denis Mukwege, umuganga wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo kinyamakuru kivuga ko cyashyize Perezida Kagame kuri urwo rutonde kubera guteza imbere u Rwanda kandi akaba ari we mukuru w’igihugu cya Afurika ukurikiwe cyane ku rubuga rwa Twitter.

Niba ushaka gutora Perezida Kagame kanda hano.

Amatora azasozwa saa tanu n’iminota 59 z’ijoro ryo ku wa 10 Mata, naho uwatsinze atangazwe ku ya 14 Mata. Urutonde rw’abantu baranze umwaka wa 2016 rwo ruzatangazwa ku ya 21 Mata.

 

Comments

 
 
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix-Rouge kuri uyu wa Kabiri watangaje ko watoraguye imibiri y’abimukira 74 bapfuye barohamye ubwo bashakaga kujya mu Burayi banyuze mu nyanja ya (...)

Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza
Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yujuje imyaka 93 kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017, avuga ko aziyamamaza mu matora y’imukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha. Mu kiganiro yagiranye na (...)

Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze
Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi bakabona umuti w’udukoko twibasiye amasaka bahinze, kuko ari kumera yagera hejuru (...)

Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki
Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki

Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yatanze amabwiriza yo kurekura imfungwa zose zari muri gereza zitaraburanye kubera igitugu cya Yahya Jammeh. Mu ijambo yavuze ku wa Gatandatu w’icyumweru (...)

Umugore wa Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’
Umugore wa Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’

Benshi bibasiye Umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump bamuziza ko yasomeye isengesho rya Dawe uri mu Ijuru mu ruhame. Ku wa Gatandatu, Melania ari kumwe n’umugabo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.