Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya CEEAC muri Gabon   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) i Libreville muri Gabon, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016.

Iyi nama yibanda ku mahoro n’umutekano wa Afurika yo hagati ibaye nyuma y’igihe kitageze ku mezi ane u Rwanda rwongeye gusubira muri CEEAC nk’ Umunyamuryango wa 11, nyuma y’imyaka igera ku icyenda rwari rumaze rwikuyemo.

Umuryango CEEAC washinzwe mu 1983 ufite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kw’Afurika yo hagati, ariko bigeze mu 2007 u Rwanda rufata umwanzuro wo gushyira imbaraga mu muryango w’Ubucuruzi bw’ibihugu bya Afurika y’u Burasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) n’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC).

JPEG - 138.9 kb
Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon

Ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yashyikirizaga Umunyamabanga Mukuru wa CEEAC Ahmad Allami-Mi, ibaruwa isaba gusubira muri uwo muryango mu buryo budasubirwaho kuwa 18 Kanama 2016, yahamije ko u Rwanda rwari rumaze y’umwaka rubisaba.

Minisitiri Mushikiwabo yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwishimiye kugaruka muri uyu muryango uyobowe na Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba, anahamya ko biteguye kuzuza ibyo amategeko agenga umuryango ateganya.

Uyu muryango uhuriweho n’u Rwanda, Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Congo-Brazzaville, RD Congo, Gabon, Guinée équatoriale, São Tomé-et-Príncipe na Tchad.

JPEG - 116.6 kb
Perezida Paul Kagame ageze muri Gabon yakiriwe na Ali Bongo Ondimba wa Gabon
JPEG - 126.6 kb
Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bitabiriye iyi nama
 

Comments

 
 
USA: Nyirarukundo yanditse igitabo “Carrying Devine” kivuga kuri Jenoside
USA: Nyirarukundo yanditse igitabo “Carrying Devine” kivuga kuri Jenoside

Nyirarukundo Herniette, umwe mu Banyarwanda barotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Indiana, yanditse igitabo kivuga kuri Jenoside. Mu (...)

Koreya ya Ruguru yasabye ibihugu bya Aziya kuyifasha kurwanya USA
Koreya ya Ruguru yasabye ibihugu bya Aziya kuyifasha kurwanya USA

Koreya ya Ruguru yaburiye ibihugu bya Aziya yo mu majyepfo y’Uburasirazuba ko bishobora kuzasigwa iheruheru n’intambara y’ibisasu bya kirimbuzi mu gihe bidafatanyije kurwanya Leta Zunze Ubumwe za (...)

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH) bazwi nka Individual Police Officers (IPOs), ku itariki 21 Mata uyu mwaka bambitswe imidari yo (...)

Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.