Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Perezida Magufuli arya ibyo yatekewe n’umugore we gusa   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 June 2016

 
 

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, aravugwaho kurya amafunguro yateguriwe n’umugore we gusa haba ari mu gihugu cyangwa mu ngendo zo mu mahanga yirinda abashaka kumugirira nabi.

BBC ivuga ko n’iyo ari muri perezidansi afungura ibyo yatekewe n’umugore we mu rwego rwo kwirinda ibitero by’abanzi baturuka hanze.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Financial Times uyu mugabo watangiye kuyobora Tanzaniya mu mpera za 2015, yanga abamuvugiramo a ndetse ko uburyo ayoboramo bwamukururiye abanzi akaba agomba kubafatira ingamba zikarishye.

JPEG - 128.2 kb
Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli

Mu rugendo rwa mbere yagiriye hanze ya Tanzania kuva yajya ku butegetsi, aje mu Rwanda muri Mata 2016, yahisemo kuza n’imodoka aho kuza n’indege ye y’akazi. Ibi hari ababifashe nko kwanga gusesagura abandi bakemeza ko yabitewe no kwirinda.

Kuva perezida Magufuli yatangira kuyobora, yashyizeho ingamba zikomeye zo gukumira isesagura ry’umutungo w’igihugu.

Yabujije abayobozi bakuru ba Leta kugenda mu myanya y’indege ihenze, anabasaba kugabanya umubare w’abakozi bajya mu nama mu mahanga.
Magufuli kandi yagabanyije umushahara w’abakozi bamwe barimo abaminisitiri, avuga ko bahembwa menshi ugereranyije n’ibyo bakora.

Uyu mugabo yanatangije urugamba rwo guhangana na ruswa, abakozi benshi barirukanwa abandi bafungirwa kunyereza umutungo w’igihugu.

Izo ngamba zose zatumye bamwe mu banyapolitiki bamwijundika bavuga ko yagize igihugu akarima ke, bamushinja gufata ibyemezo ahubutse nta n’umwe agishije inama.

Aha ni ho ibinyamakuru bimwe bihera bitangaza ko Magufuli afite abanzi benshi mu gihugu, ari nayo makenga agira agatekerwa n’umugore we gusa.

Ku rundi ruhande ariko Magufuli yagiye ashimwa ku rwego mpuzamahanga nk’umukuru w’igihugu uzanye impinduka zifatika mu gihugu cyari cyaramunzwe na ruswa n’ubundi bucabiranya.

 

Comments

 
 
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH) bazwi nka Individual Police Officers (IPOs), ku itariki 21 Mata uyu mwaka bambitswe imidari yo (...)

Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare
Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare

Koreya ya Ruguru yerekanye ububasha bwayo bwa gisirikare mu murwa mukuru Pyongyang kuri uyu wa Gatandatu ubwo yizihizaga ‘Umunsi w’Izuba.” Ni mu gihe hatutumba umwuka mubi hagati y’icyo gihugu na (...)

USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe
USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe

Sheila Abdus-Salaam, umugore wabaye umucamanza wa mbere w’Umuyisilamu mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanzwe yarapfuye ku wa Gatatu mu mugezi wa Hudson uri mu mujyi wa New York. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.