Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Paris: Padiri Incimatata yasobanuye uko gushaka umugati byateye Ngenzi kwicisha Abatutsi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 June 2016

 
 

Mu rubanza ruburanishirizwamo Tito Barahira na Octavien Ngenzi bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo Incimatata Oreste, wari padiri mukuru wa paruwasi ya Kabarondo, yasobanuye uburyo Ngenzi wari burugumesitiri w’ako karere yaganjwe n’ingeso yo kwishakira umugati agatuma Abatutsi bicwa.

Ngenzi na Barahira bose bahoze ari ba burugumesitiri b’Umujyi wa Kabarondo, bashinjwa uruhare mu rupfu rw’Abatutsi bahungiye muri paruwasi yaho.

Mu buhamya padiri Incimatata yatangiye mu rukiko rwa Paris mu Bufaransa ku wa Kabiri, yasobanuye ko atazibagirwa tariki ya 13 Mata 1994, ubwo abasirikare bakikije paruwasi ye bakica abagabo, abagore , abana, abakecuru n’abasaza bari bahahungiye.

RFI ivuga ko Incimatata yasobanuye ko we yarokotse bitewe n’umusirikare wemeye kutamwica akamuca amafaranga. Avuga ko komini ya Kabarondo yari yagerageje kutishora mu kwica Abatutsi ahanini bitewe na Ngenzi ngo wasaga nkukunda amahoro.

Incimatata ariko ati” Naramwizeraga, yari umuntu mwiza. Gusa buri wese agira ingeso, na Ngenzi yari azi ubucabiranya no kumenya ahari indonke, yahisemo uruhande abogamira akurikiye inyungu maze arareka Abatutsi baricwa.”

Octavien Ngenzi na Tito Barahira basimburanye ku buyobozi bw’umujyi wa Kabarondo hagati ya 1977 na 1994. Baraburanishirizwa mu rukiko rwa Paris kuva muri Gicurasi. Biteganyijwe ko urubanza rwabo ruzamara ibyumweru umunani.

Ngenzi yafatiwe mu birwa bya Mayotte mu 2004 ashaka ubuhungiro akoresheje impapuro mpimbano mu gihe Tito Barahira yafatiwe i Toulouse mu Bufaransa aho yari atuye muri Mata 2013.

 

Comments

 
 
Intambara ishobora kuvuka kubera senateri wa USA watutse Kim Jong Un
Intambara ishobora kuvuka kubera senateri wa USA watutse Kim Jong Un

Koreya ya Ruguru yatangaje ko ishobora gushoza intambara kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera Senateri John McCain watutse Perezida wayo, Kim Jong Un. McCain yavuze kuri Perezida Kim Jong (...)

U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba
U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba

Nubwo Kaminuza ya STES-Rwanda (Sinhgad Technical Education Society-Rwanda) iherereye mu Karere ka Kicukiro iri mu zahagaritswe by’agateganyo na Minisiteri y’Uburezi zitujuje ibyangombwa, (...)

USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’
USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku munota wa nyuma yanze ko inteko ishinga amategeko itora itegeko rigena uko Abanyamerika bivuza yari yashyizeho ngo risimbure ACA (...)

Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro
Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro

Abantu babarirwa muri 20 biganjemo abasivili baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Bakouma muri Centrafrique muri iki cyumweru. AFP ivuga ko iyo mirwano yatangiriye mu (...)

Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho
Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho

Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump yajya ku butegetsi, yakunze gufata ibyemezo ntibivugweho rumwe; ubu ikigezweho ni gahunda yo kugabanya inkunga yagenerwaga amahanga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.