Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Ubuhamya: Ngenzi yategetse Interahamwe kwica Abatutsi mbere yo kurya ibyabo   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 June 2016

 
 

Umutangabuhamya Paul Ngirabanzi, yashinje Octavien Ngenzi ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuba ari we watanze amategeko yo kwica Abatutsi mu cyari Komini Kabarondo, Perefegitura ya Kibungo.

Ngirabanzi wari ufite imyaka 22 ubwo Jenoside yatangiraga, yari umwe mu Nterahamwe zo muri Kabarondo. Yakatiwe gufungwa imyaka icyenda kubera uruhare yagize mu bwicanyi.

Ku ya 14 Kamena yumvishwe mu rukiko rwihariye rwa Paris aho yashinjaga Octavien Ngenzi wahoze ari burugumesitiri we, ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

JPEG - 16.6 kb
Ngenzi n’umwunganizi we

Uyu mutangabuhamya avuga ko ku ya 8 Mata 1994 yari muri komini ya Rubira ubwo Interahamwe zari ziri kubaga ihene z’Abatutsi, ngo nibwo yumvise burugumesitiri Ngenzi abaza izo nsoresore impamvu ziri kurya ihene kandi ba nyirazo “bakiriho.”

Abajijwe n’umushinjacyaha niba ibyo byari ukubakangurira ubwicanyi, Ngirabanzi yasubije ko ari byo kandi ko na nyuma yaho ku ya 13 Mata yabonye Ngenzi ari ku kigonderabuzima ubwo bahotoraga inkomere zari zikirimo akuka.

Ati” Twakurikizaga amategeko yaduhaga. Yari abifitiye ubushobozi.”

Ngirabanzi avuga ko yagize uruhare mu gutaba mu byobo byari hafi ya paruwasi imibiri y’abaguye muri kiliziya ya Kabarondo .

Ati” Abari bagihumeka ariko badashobora kwivana mu mwobo kuko nta rutege twabasigaga aho cyangwa tukabarangiza. Twabakubitaga ubuhiri cyangwa imihoro.”

Jeune Afrique ivuga ko nyuma y’ibibazo byinshi Me Francoise Mathe, uburanira Ngenzi, yamubajije, umutangabuhamya Ngirabanzi yasoje avuga ko muri rusange uyu mugab wa burugumesitiri yatereranye Abatutsi bakicwa kandi yarashoboraga kubatabara.

Ati” Iyo uri umuyobozi ntugire icyo ukora abantu bicwa , uba wabatereranye.”

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Gambia: Yahya Jammeh  yashyize yemera gutanga butegetsi
Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera gutanga butegetsi

Yahya Jammeh yatangaje ko yemeye guharira ubutegetsi Adama Barrow, nyuma y’ibyumweru byinshi ateje imvururu akanga kwemera ko yatsinzwe amatora. Mu butumwa yanyujije kuri televiziyo y’igihugu (...)

Senegal yohereje ingabo  ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh
Senegal yohereje ingabo ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh

Igihugu cya Senegal cyashyize ingabo ku mupaka wa Gambia aho ziteguye guhirika Perezida Yahya Jammeh watsinzwe amatora akanga kuva ku butegetsi. Nubwo Senegal ari yo iyoboye igitero, iri kumwe (...)

Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.