Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Nigeria: Perezida Buhari arwaye ugutwi   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 June 2016

 
 

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari arwaye indwara ifata mu gutwi kuva mu cyumweru gishize, byatumye ajya kuruhukira mu Bwongereza.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko yafashwe n’uburwayi bwitwa Meniere mu gutwi kw’ibumoso, bikaba byaratumye mu cyumweru gishize cyose adakora akazi.

Ubwo burwayi butuma Perezida Buhari atumva neza, agataka cyane ko ababara umutwe kandi akumva amajwi adasanzwe mu gutwi.

JPEG - 32.4 kb
Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari

Byatumye Buhari ahagarika ingendo eshatu mu gihugu no hanze yacyo agahagararirwa na Visi-perezida Yemi Osinbanjo.

Muri izo ngendo harimo inama y’abakuru b’igihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS) yabereye i Dakar muri Senegal mu mpera z’icyumweru.

Itangazo ryavuye mu biro bya Buhari ku cyumweru rivuga ko hashize ibyumweru bibiri iyo ndwara yaramuzengereje. Risobanura ko yafashe ikiruhuko cy’iminsi 10 mu Bwongereza kuri uyu wa Mbere.

Riti” perezida yakorewe isuzuma n’umuganga we mu mujyi wa Abuja ariko we n’abandi baganga basanga ari ngombwa ko ajya kuruhuka.”

Perezida Buhari yatangiye kuyobora Nigeria mu 2015 yiyemeza guhangana na ruswa n’umutwe wa Boko Haram.

 

Comments

 
 
USA: Nyirarukundo yanditse igitabo “Carrying Devine” kivuga kuri Jenoside
USA: Nyirarukundo yanditse igitabo “Carrying Devine” kivuga kuri Jenoside

Nyirarukundo Herniette, umwe mu Banyarwanda barotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Indiana, yanditse igitabo kivuga kuri Jenoside. Mu (...)

Koreya ya Ruguru yasabye ibihugu bya Aziya kuyifasha kurwanya USA
Koreya ya Ruguru yasabye ibihugu bya Aziya kuyifasha kurwanya USA

Koreya ya Ruguru yaburiye ibihugu bya Aziya yo mu majyepfo y’Uburasirazuba ko bishobora kuzasigwa iheruheru n’intambara y’ibisasu bya kirimbuzi mu gihe bidafatanyije kurwanya Leta Zunze Ubumwe za (...)

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH) bazwi nka Individual Police Officers (IPOs), ku itariki 21 Mata uyu mwaka bambitswe imidari yo (...)

Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.