Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Netanyahu aranyomoza ibihuha bivuga ko yari agiye kwicirwa muri Afurika   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 July 2016

 
 

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, wavuye mu Rwanda ejo hashize yatangaje ko yatunguwe no kumva hari ibinyamakuru byinshi by’Abarabu byanditse ko yari agiye kwicirwa muri Kenya.

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, Netanyahu yari mu ruzinduko rw’akazi mu bihugu bine bya Afurika birimo Uganda, Kenya, u Rwanda na Ethiopia.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo Al-Jarida yo muri Kuwait, byatangaje ko yagabweho igitero muri Kenya buracya aza mu Rwanda.

Icyo kinyamakuru kivuga ko gifite amakuru yizewe y’uko ubuyobozi bwa Kenya bwahinduye umuhanda Netanyahu n’abamuherekeje bagombaga gucamo bajya muri hoteli, ngo kuko wari watezwemo igisasu.

JPEG - 97.4 kb
Benjamin Netanyahu asuhukanya n’igisirikare cya Kenya

Amakuru akomeza avuga ko icyo gisasu cyateguwe n’igisirikare kitaraturika ndetse ko hatawe muri yombi babiri bakekwaho kugitega, byongeye, ngo ubuyobozi bwa Kenya bwatangiye iperereza ku baba barashatse kwivugana Netanyahu mu ruzinduko rwe rwa mbere muri Afurika.

Times of Israel ivuga ko kuri uyu wa kane Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli bwasohoye itangazo rivuga ko ayo makuru ari ibinyoma. Minisitiri Netanyahu we ubwe yavuze ko nta kintu na kimwe yigeze amenya kijyanye no kuba yashaka kwicwa ari mu ruzinduko muri Kenya.

Netanyahu yasuye Kenya ku wa Kabiri, avuye muri Uganda, yakomereje uruzinduko mu Rwanda, aho yaraye avuye agiye muri Ethiopia.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65
U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65

Abantu 65 bamaze kwicwa n’ubukonje bukabije mu duce dutandukanye tw’u Burayi cyane cyane mu gihugu cya Bulgaria. Abenshi mu bapfa biganjemo abasheshe akanguhe n’abatagira aho batuye; barimo umusaza (...)

Perezida Museveni yagize umuhungu we umujyanama wihariye mu bya gisirikare
Perezida Museveni yagize umuhungu we umujyanama wihariye mu bya gisirikare

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yahaye umuhungu we Muhoozi Kainerugaba inshingano zo kuba Umujyanama Mukuru we mu by’Ibitero by’Ingabo zidasanzwe, (special operations). Ikinyamakuru The Star (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.