Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Museveni yitiranyije Isiraheli na Palestine ari kwakira Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 5 months ago

 
 

Ubwo Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu ku mugoroba wo ku wa Mbere ku ya 4 Nyakanga 2016, yatunguye benshi yitiranya “Isiraheli” na Palestine umwanzi wayo ukomeye.

Ni mu ijambo ryanyuzwaga kuri televiziyo zitandukanye; Perezida Museveni yavugaga ku mubano wa Isiraheli n’ibihugu bya Afurika.

Yagarutse ku gitero cya Entebbe, aho ingabo kabuhariwe za Isiraheli zabohoye abagenzi bari mu ndege ya Air France bafatiwe bugwate ku kibuga cya Entebbe n’inyeshyamba z’Abanya-Palestine.

Museveni yabaye nk’uwibeshya ati” Icyo gikorwa kibabaje kimaze imyaka 40 kibaye cyahindutse ikindi igihango gihuza ‘Palestine’ na Afurika.”

Yongeye ati” Mvuze ikindi gihango hagati ya ‘Palestine’ na Afurika kuko hari hasanzwe hari ibindi bikorwa bibahuza.”

JPEG - 118.5 kb
Museveni yakira Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu

Iri jambo ryakurikiwe n’ubutumwa bwinshi bw’abanya Uganda barakaye bibaza uwateguriye Museveni iryo jambo, ndetse abandi bakibaza niba uyu mukuru w’igihugu usheshe akanguhe ari gutekereza neza muri iyi minsi.

Abanya Isiraheli nabo ntibatanzwe, kuri Twitter bijujuse bavuga ko ijambo rya Museveni ridafututse.

Radiyo ya Leta ya Isiraheli yahise ivanaho ijambo rya Museveni ritararangira.
Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli yagiriye uruzinduko rw’amateka ku mugabane wa Afurika. Nyuma ya Uganda arasura Kenya, Ethiopia n’u Rwanda.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Uwarokotse impanuka y’indege y’abakinnyi bo muri Brazil yari ari gusoma Bibiliya
Uwarokotse impanuka y’indege y’abakinnyi bo muri Brazil yari ari gusoma Bibiliya

Umwe mu bakinnyi warokotse impanuka y’indege yari imutwaye na bagenzi be bakinira ikipe ya Chapecoense FC yo muri Brazil, yaguyemo abantu 76 mu mpera z’ukwezi gushize, yari ari gusoma umurongo wa (...)

Saudi Arabia: 15 bakatiwe igihano cy’urupfu
Saudi Arabia: 15 bakatiwe igihano cy’urupfu

Ubutabera bw’igihugu cya Saudi Arabia, ku wa Kabiri bwakatiye abantu 15 igihano cy’urupfu nyuma y’uko bahamwe n’icyaha cy’ubutasi bakoreraga Iran. RFI ivuga ko abakatiwe bari mu bantu bagera kuri (...)

Ghana:  Havumbuwe abatekamutwe bari bamaze imyaka 10 batanga ibyangombwa bya USA
Ghana: Havumbuwe abatekamutwe bari bamaze imyaka 10 batanga ibyangombwa bya USA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yamaze kuvumbura abatekamutwe bashinze ambasade yayo baringa mu gihugu cya Ghana, bari bamaze imyaka icumi batanga viza, impamyabumenyi n’ibyangombwa byo (...)

RDC: EU irasabira ibihano 5 mu bashinzwe umutekano
RDC: EU irasabira ibihano 5 mu bashinzwe umutekano

Abagize Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), barasabira ibihano Abanyekongo 5 mu bashinzwe umutekano muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) baregwa uruhare mu (...)

Abanzi ba Isiraheli bayitera guhora iryamiye amajanja
Abanzi ba Isiraheli bayitera guhora iryamiye amajanja

Isiraheli ni kimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati gifite abanzi benshi. Kubera iyi mpamvu, ubutegetsi bw’iki gihugu cy’Abayahudi buhora bwiteguye mu rwego rwo kwirinda ibitero by’abanzi. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.