Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Misiri: Indege yari yaburiwe irengero yahanutse igwa mu nyanja   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Indege ya kompanyi EgyptAir yari ivuye mu Bufaransa yerekeza mu Misiri yari yaburiwe irengero, byemejwe ko yahanutse ikagwa mu Nyanja ya Mediterane mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2016.

Ubuyobozi bwa Misiri buvuga ko yaguye hafi y’ikirwa cy’u Bugereki kitwa Karpathos. Ntiharatangazwa icyatumye ihanuka cyangwa niba hari uwarokotse mu bari bayirimo.

Yari itwaye Abanyamisiri 30, Abafaransa 15, Umwongereza, Umunyakanada, Umubirigi, Umunyaportugal, Umunyalgeria, Umunyasudani, Umunyatchad, abo muri Irak babiri, umwe wo muri Arabia Saoudite, n’uwo muri Kuwait.

Yabuze ku byuma bigenzura ikirere saa munani z’ijoro ryo kuri uyu wa kane.

JPEG - 44.8 kb
Indege ya EgyptAir

Yari yahagurutse ku mugoroba wo ku wa Gatatu ku kibuga cya Roissy Charles-de-Gaulle, yari itwaye abagenzi 56, abaderevu babiri, abashinzwe umutekano batatu n’abandi bakozi bo mu ndege batanu nk’uko Jeune Afrique ibitangaza.

Ni nyuma y’uko izindi ndege nyinshi zigiye ziburirwa irengero mu myaka mike ishize zose ziri hejuru y’inyanja. Kugeza ubu indege ya Malaysia Airlines yaburiwe irengero ku ya 8 Werurwe 2014 ntiraboneka.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Senegal yohereje ingabo  ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh
Senegal yohereje ingabo ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh

Igihugu cya Senegal cyashyize ingabo ku mupaka wa Gambia aho ziteguye guhirika Perezida Yahya Jammeh watsinzwe amatora akanga kuva ku butegetsi. Nubwo Senegal ari yo iyoboye igitero, iri kumwe (...)

Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65
U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65

Abantu 65 bamaze kwicwa n’ubukonje bukabije mu duce dutandukanye tw’u Burayi cyane cyane mu gihugu cya Bulgaria. Abenshi mu bapfa biganjemo abasheshe akanguhe n’abatagira aho batuye; barimo umusaza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.