Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Malawi: Umupolisi Mukuru wahishiye ukekwaho Jenoside mu Rwanda yatamajwe   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 3 months ago

 
 

Umupolisi Mukuru muri Malawi, ACP Emmanuel Soko yashyizwe ku karubanda n’Ikinyamakuru Nyasa Times kimushinja gukingira ikibaba no guhindura amazina y’Umunyarwanda ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki kinyamakuru cyatangaje Pasiporo ebyiri zinyuranije amazina ariko zifite ifoto imwe, aho iyo uyu munyarwanda ukomoka i Huye yakuye mu Rwanda yanditsweho Vincent Murekezi mu gihe iyo yahinduriwe ifite amazina ya Vincent Banda ukomoka muri Tanzania.

Vincent Murekezi ni umwe mu banyarwanda bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ku bufatanye na Polisi Mpuzamahanga (Interpol), iki kinyamakuru kikaba cyemeza ko ari muri Malawi kuko yamaze gufatisha ubuzima akaba afite amafaranga ahongera zimwe mu nzego za Leta zikareka kumukurikirana.

JPEG - 69.4 kb
Ikinyamakuru Nyasa Times cyatamaje ACP Soko nyuma yo kubona kopi ya Pasiporo ya Murekezi yo mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko Vincent Murekezi akimara guhunga u Rwanda yabanje kubona ubuhungiro muri Zimbabwe birangira ageze muri Malawi. ACP Emmanuel Soko yashyizwe ku karubanda mu gihe bivugwa ko ari umwe mu bakozi ba Leta bafashe bitugukwaha agakura Murekezi muri gereza akanakomeza kumukingira ikibaba.

Nyasa Times yagerageje kuvugana na we yigira nk’utabizi abwira umunyamakuru ko ari mu bikorwa by’ubucuruzi bya Polisi, ko narangiza aza kongera kubahamagara. Umunyamakuru yahamije ko bikomeje kugorana kumuvugisha kuko yakomeje kumukupa ubwo yageragezaga kumwibutsa gahunda yamuhaye, birangira anakuyeho telefoni.

Nk’uko bigaragara kuri Pasiporo ya Murekezi, yabonye iya Malawi mu mwaka wa 2011 ifite nimero MA078171. Yakoresheje amazina Vincent Banda ukomoka i Mbeya muri Tanzania.

Iki Kinyamakuru cyaje kubona kopi ya Pasiporo ye mu Rwanda yerekana aho yavukiye i Ngoma mu karere ka Huye, aho yari atuye ndetse na nimero yayo ikaba ari PC 939663.

Muri Malawi, amaze kuba umucuruzi ukomeye ariko ngo yagiranye ibibazo byinshi n’amabanki ndetse aba umwanzi w’abanyepolitiki benshi bo muri iki gihugu ku buryo bamwe banashakaga kumuhitana.

Mu gihe gito ageze muri Malawi, yahise atangira gushakishwa na Polisi kubera ubucuruzi butemewe, ku bwo gukingirwa ikibaba aratoroka ahungira muri Afurika y’Epfo, aho yamaze imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu.

Nyuma y’iminsi ibiri agarutse muri Malawi, yahise atabwa muri yombi ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwita izina umwana w’uwitwa Hirwa na we ukomoka mu Rwanda. Muri iyo minsi ibiri yari acumbikiwe na nyiri icumbi ryitwa Pacific Machinery and Pacific Ocean.

JPEG - 71.3 kb
Murekezi yahawe Pasiporo ya Malawi yitwa Banda

Abaturiye agace karimo ibirindiro bya Polisi ahotwa Area 30 bemeza ko Murekezi yafashwe n’abapolisi bakuru bamujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mponela ari na yo Soko akuriye; abaturage bibajije impamvu atwawe kuri iyi Sitasiyo hari indi ya Lilongwe iri hafi ho muri ako gace birabayobera.

Umwe mu baturage yagize ati “Nyuma y’iminsi itatu yararekuwe, bimaze guhwihwiswa ko yahaye umupolisi ruswa miliyoni 3 (z’amafaranga yo muri Malawi).”

Yakomeje avuga ko Murekezi amaze kurekurwa yasabye gutunga imbunda baramwangira ariko igitunguranye ni uko noneho asigaye ayitunze kandi afite n’icyemezo kimwemerera kuyitunga mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abamuzi muri iki gihugu bakomeje gutangazwa n’uko Murekezi yamaze kumenyekana nk’ukurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda ariko akaba ataroherezwa kandi Malawi yarasinye ku masezerano yo gufata no gutanga abakekwaho ibyaha nk’ibyo.

Kuri ubu Murekezi atuye ahitwa Area 49, afite iduka ahitwa Area 2 Bwalo la Njobvu bivugwa ko ridasibamo abapolisi bishakira ruswa. Ukugaruka kwe kwateye icyikango bamwe mu banyarwanda bakora ubucuruzi bwemewe muri iki gihugu.

 

Comments

 
 
Umugore wa Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’
Umugore wa Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’

Benshi bibasiye Umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump bamuziza ko yasomeye isengesho rya Dawe uri mu Ijuru mu ruhame. Ku wa Gatandatu, Melania ari kumwe n’umugabo (...)

U Buhinde bwoherereje icyarimwe ibyogajuru 104 mu isanzure
U Buhinde bwoherereje icyarimwe ibyogajuru 104 mu isanzure

Ikigo cy’Ubushakashatsi bwo mu Isanzure cy’u Buhinde , ISRO, cyohereje mu kirere ibyogajuru 104 ku wa Gatatu, gikuraho agahigo kari karaciwe n’u Burusiya. Al Jazeera ivuga ko ikimashini (...)

Pakistan: Babujijwe kwizihiza umunsi wa Saint-Valentin
Pakistan: Babujijwe kwizihiza umunsi wa Saint-Valentin

Urukiko rwo muri Pakistan rwashyizeho itegeko ribuza abaturage kwizihiza umunsi wa Saint-Valentin kuko ngo uhabanye n’umuco wa Kiyisilamu. Iryo tegeko ritegeka ibinyamakuru, n’ibigo by’ubucuruzi (...)

Abadepite bo muri Afurika y’Epfo barwaniye mu nteko
Abadepite bo muri Afurika y’Epfo barwaniye mu nteko

Abadepite bo muri Afurika y’Epfo barwaniye mu nama y’Inteko rusange ku wa Kane ku ya 9 Gashyantare 2017, bakiranurwa nuko abashinzwe umutekano basohoye ku mbaraga bamwe muri bo. Izo mvururu (...)

USA: Yatanye n’umugabo bari bamaranye imyaka 22 amuziza ko yatoye Trump
USA: Yatanye n’umugabo bari bamaranye imyaka 22 amuziza ko yatoye Trump

Umukecuru wo muri Leta ya California, USA, yatandukanye n’umugabo bari bamaranye imyaka 22 amaze kumenya ko yatoye Donald Trump. Gayle McCormick w’imyaka 73, yabwiye The Evening Standard ko (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.