Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Leta ya Suède yatangiye gufunga gereza zabuze abazifungirwamo   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Leta ya Suède yatangiye gufunga gereza zitanduikanyr mu gihugu bitewe n’uko umubare w’imfungwa wagabanyutse cyane zimwe zikaba zitakibona abo zifunga.

Amakuru dukesha Le Figaro agaragaza ko iki gihugu gisanzwe kizwiho ibigwi by’umutekano n’amahoro cyongeye kuvugisha amahanga nyuma yo gufata umwanzuro wo gutangira gufunga gereza zimaze igihe zarabuze abazifungirwamo.

Iki gihugu kandi kivugwaho kuba ari cyo cya mbere gifite abaturage bishimye ku Isi kandi ngo kiri no mu ntangarugero mu kugaragaza iterambere ry’abaturage ryihuta.

Guhera mu myaka mike ishize, Suède yagaragayemo igabanuka rifatika ry’ibyaha ndetse n’abari bafunzwe ngo baragabanutse cyane mu gihe hakomeje kugaragara ubwicanyi n’ubwiyongere bw’ibindi mu Burayi, Amerika, na Afrurika.

Le Figaro ikomeza ivuga ko mu myaka itanu ishize impuzandengo y’imfungwa n’abagororwa yagiye igabanukaho hejuru ya 6% buri mwaka. Kuri ubu byagaragaye ko mu gihe iki gihugu gifite miliyoni 10 z’abaturage kuri ubu ababarirwa mu 4852 gusa ni bo bafunzwe.

Ibi ngo ni byo byatumye umubare munini wa gereza ufungwa nyuma yo kubura abagororwa, mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika usanga imfungwa zibura ubuhumekero kubera kuba nyinshi muri gereza mbi kandi zidahagije.

 

Comments

 
 
USA: Nyirarukundo yanditse igitabo “Carrying Devine” kivuga kuri Jenoside
USA: Nyirarukundo yanditse igitabo “Carrying Devine” kivuga kuri Jenoside

Nyirarukundo Herniette, umwe mu Banyarwanda barotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Indiana, yanditse igitabo kivuga kuri Jenoside. Mu (...)

Koreya ya Ruguru yasabye ibihugu bya Aziya kuyifasha kurwanya USA
Koreya ya Ruguru yasabye ibihugu bya Aziya kuyifasha kurwanya USA

Koreya ya Ruguru yaburiye ibihugu bya Aziya yo mu majyepfo y’Uburasirazuba ko bishobora kuzasigwa iheruheru n’intambara y’ibisasu bya kirimbuzi mu gihe bidafatanyije kurwanya Leta Zunze Ubumwe za (...)

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH) bazwi nka Individual Police Officers (IPOs), ku itariki 21 Mata uyu mwaka bambitswe imidari yo (...)

Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.