Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Leta ya Kiyisilamu yasezeranyije u Bwongereza ibitero birusha ubukana iby’i Buruseli   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 March 2016

 
 

Nyuma yo kwigamba ibitero byahitanye abatu 34 bigakomeretse abasaga 200 i Buruseli mu Bubiligi ku wa Kabiri, umutwe wa Leta ya Kiyisilamu (ISIS) watangaje ko ari u Bwongereza butahiwe.

U Bwongereza bwashyize abasirikare benshi mu mihanda, hafi ya sitasiyo za gariyamoshi n’ibibuga by’indege mu gihugu cyose nk’uko Daily Mail ibitangaza.

Impungenge z’u Bwongereza zije nyuma y’uko ibitero by’ubwiyahuzi byibasiye ikibuga cy’indege na Metro y’umurwa mukuru w’u Bubiligi.

JPEG - 102.3 kb
U Bwongereza bwashyize abasirikare ahahurira abantu benshi

ISIS, ibinyujije kuri telegaramu, yasohoye itangazo rigira riti “Duseranije ibihugu byose biturwanya ko bizahura n’iminsi y’akaga kubera ibitero batugabaho.”

Iryo tangazo rirakomeza riti” Kandi ibibategereje bizarushaho gukomera kandi ari bibi ku bw’ikuzo rya Allah. Dushimiye Allah watumye ibisasu byacu biterwa aho twari twateganyije, tukagera ku ntego. Tumusabye kwakira abavandimwe bacu mu bamaritiri (abahowe Imana).

Ubuyobozi bw’u Bubiligi buri guhigisha uruhindo umwe mu bakekwaho kugaba ibyo bitero wari wambaye ikoti ry’umweru n’ingofero y’umukara wahise acika ku kibuga cy’indege cya Zaventem ibisasu bikimara guturika.

Amashusho y’ibyuma bifata amashusho muri icyo kibuga cy’indege yamugaragaje asunika imizigo ari kumwe n’abandi biyahuzi.

Polisi y’u Bubiligi ivuga ko babiri muri bo bari bambaye uturindantoki tw’umukara, bikekwa ko ari two twari twihishemo akuma ko guturitsa ibyo bisasu.

JPEG - 46.9 kb
Abakekwaho kuba baraturikije ibisasu bafashwe na Camera

Ntabwo biramenyekana niba uwo mwiyahuzi ari we wahise ajya guturitsa ibindi bisasu kuri sitasiyo ya Maalbeek byishe abantu 20 .

 

Comments

 
 
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare
Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare

Koreya ya Ruguru yerekanye ububasha bwayo bwa gisirikare mu murwa mukuru Pyongyang kuri uyu wa Gatandatu ubwo yizihizaga ‘Umunsi w’Izuba.” Ni mu gihe hatutumba umwuka mubi hagati y’icyo gihugu na (...)

USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe
USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe

Sheila Abdus-Salaam, umugore wabaye umucamanza wa mbere w’Umuyisilamu mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanzwe yarapfuye ku wa Gatatu mu mugezi wa Hudson uri mu mujyi wa New York. (...)

Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyeshuri biga muri za kaminuza ziherereye mu mujyi wa Shenyanga mu Bushinwa, ku wa 9 Mata 2017, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Shenyang n’umujyi uri mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.