Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Kenya: Polisi yemerewe gupima mu mabuno y’abagabo bakekwaho ubutinganyi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 June 2016

 
 

Urukiko Rukuru rwo muri Kenya rwanzuye ko Polisi y’icyo gihugu yemerewe gupima mu mabuno y’abagabo n’abasore bakekwaho ingeso y’ubutinganyi.

Ni nyuma y’uko abagabo babiri bareze Leta bavuga ko polisi yategetse ko bapimwa mu mabuno ku ngufu, bagasaba ko iryo pimwa rifatwa nk’iritemewe n’amategeko.

Ubwo yasomaga umwanzuro w’urukiko, umucamanza wo muri Mombasa Mathew Emukule yagize ati” Nta bundi buryo polisi yakoresha ngo imenye ko umuntu ari umutinganyi.”

Kuryamana kw’abahuje ibitsina ni icyaha muri Kenya, ufashwe ashobora gufungwa imyaka igera kuri 14.

JPEG - 33.2 kb
Ubutinganyi burahanirwa muri Kenya

Associated Press ivuga ko umucamanza yavuze ko gupima abakekwaho iyo ngeso atari iyicwarubozo cyangwa ivangura rishingiye ku gitsina.

Ati” Simbibonamo guhonyora ubusugire cyangwa ubuzima bwite bwa muntu.”

Umwunganizi w’abo bagabo babiri yavuze ko barajuririra icyo cyemezo. Hagati aho baracyaburana ikirego bashinjwamo gukora imibonano mpuzabitsina kandi bahuje igitsina.

Umuyobozi wa Komisiyo Iharanira Uburenganzira bw’Abaryamana bahuje Ibitsina muri Kenya, Eric Gitari yavuze ko uyu mwanzuro ari urucantege.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Human Rights Watch (HRW) bwasanze benshi mu batinganyi bo muri Kenya bahohoterwa. HRW ivuga ko akenshi polisi irinda abatinganyi ariko ababahohoteye ntibatabwe muri yombi.

 

Comments

 
 
Zimbabwe: Bababajwe no kubona Mugabe arya ifiriti zo muri Amerika kandi yaraziciye mu gihugu
Zimbabwe: Bababajwe no kubona Mugabe arya ifiriti zo muri Amerika kandi yaraziciye mu gihugu

Abantu batandukanye bagaragaje uburakari batewe no kubona wa Zimbabwe Perezida Robert Mugabe afungura ifiriti zitwa Lays zikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi aherutse kubuza (...)

USA: Abapfumu bahuriye hamwe mu mihango yo kuroga Perezida Donald Trump
USA: Abapfumu bahuriye hamwe mu mihango yo kuroga Perezida Donald Trump

Abapfumu baturutse hirya no hino ku Isi, ku wa Gatanu bahuriye mu mujyi wa New York, imbere y’inyubako ‘Trump Tower’ ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu muhango wo kumuroga (...)

Papa Francis ati ‘Umukirisitu w’indyarya arutwa n’uhakana ko Imana ibaho”
Papa Francis ati ‘Umukirisitu w’indyarya arutwa n’uhakana ko Imana ibaho”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yanenze bamwe mu bayoboke b’idini rye birirwa baririmba ko ari abakirisitu ariko bagakora ibibi avuga ko barutwa n’abahakana ko Imana ibaho. Mu isomo (...)

USA: Trump yavanyeho itegeko rigenera abafite ibitsina bibiri ubwiherero bwihariye
USA: Trump yavanyeho itegeko rigenera abafite ibitsina bibiri ubwiherero bwihariye

Ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bwavanyeho itegeko ryemerera abanyeshuri bafite ibitsina bibiri, cyangwa abafite imyitwarire idasa n’iy’igitsina bavukanye (...)

U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump
U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagiye impaka ku rugendo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azagirira mu gihugu cyabo mu minsi mike iri imbere. CNN ivuga ko (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.